Kamonyi: Géraldine Mukeshimana n’uwamuranguzaga urumogi batawe muri yombi

Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda(ANU), ryafatiye mu karere ka Kamonyi ibiyobyabwenge by’urumogi rungana n’udupfunyika 2,400, aho rumwe rwafatanywe umugore w’imyaka 26 urundi rufatirwa mu rugo rw’umucuruzi yari avuye kururanguraho.

Uwafashwe ni uwitwa Mukeshimana Géraldine, wafatiwe mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama, afite udupfunyika tw’urumogi 200 yari avuye kurangura kwa Nizeyimana Rukabu Patient w’imyaka 45 wahise utoroka naho hafatiwe udupfunyika 2,200.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko Mukeshimana yafashwe ku isaha ya saa Kumi n’imwe z’umugoroba, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati:

“Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahawe amakuru n’umuturage wo mu mu Mudugudu wa Nyabitare ko Mukeshimana azwiho gucuruza urumogi kandi bikekwa ko avuye kururangura. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, bamusangana udupfunyika 200, bageze no kwa Nizeyimana ari naho yari aruvanye, na we utuye muri uwo mudugudu wahise atoroka akibabona, bahasanga utundi dupfunyika 2,200 n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 136 y’urwo yari amaze kugurisha.”

CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, anashimira muri rusange ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe ku cyawuhungabanya cyose.

Uwafashwe n’ibiyobyabwenge byafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse ngo na we ashyikirizwe ubutabera.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *