Ku Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023, hasojwe imikino y’Irushanwa “Umurenge Kagame Cup 2023” yabaga ku nshuro ya 10, uturere n’abantu ku giti cyabo begukana ibihembo, Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere(RGB), Dr Usta Kaitesi avuga ko amarushanwa nk’aya y’umwaka utaha azaba yihariye.
Ni amarushanwa yasize imirenge yo mu turere twa Musanze na Gicumbi tuza imbere mu kwegukana ibikombe n’ibihembo, binaha Intara y’Amajyaruguru guhiga izindi.
Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” akinwa hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza, agakinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.
Imikino ya nyuma muri uyu mwaka yabereye mu turere twa Gisagara na Huye guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kamena, hakinwa imikino ya ½ n’icyiciro gisoza mu Kubuguza (Igisoro) no Gusimbuka Urukiramende, mu gihe mu mupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, imikino ya nyuma yakinwe ku Cyumweru tariki 25 Kamena.
Mu bakina ku giti cyabo, Uwamaliya Solange na Bizimana Nicolas bahize abandi mu Gusimbuka urukiramende, naho Dusabemariya Immaculée na Shukuru Hassan bahiga abandi mu Kubuguza (gukina igisoro), mu gihe Uwimbabazi Lilian na Manirumva Elisa ari bo bahize abandi mu gusiganwa ku magare, mu gihe mu gusiganwa ku maguru, hakinwe intera ya metero 100, 400, 1500 n’ibilometero 10 na 15 mu bagore n’abagabo, maze Niyonshima Zakiya na Ntirenganya Fidèle basiga abo bari bahanganye mu ntera ndende kurusha izindi.
Mu mupira w’Amaguru, Ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yegukanye igikombe mu bagabo itsinze iy’Umurenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo ibitego 4-2, naho mu bagore igikombe gitwarwa n’Umurenge wa Murunda wo mu Karere ka Rutsiro itsinze uwa Rwimbogo wo mu Karere ka Rusizi ibitego 3-0.
Ikipe y’Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo yegukanye Igikombe cya Volleyball mu bagabo itsinze iya Kamonyi amaseti 3-0, naho mu bagore gitwara n’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, na wo watsinze uwo muri Nyamasheke amaseti 3-0).
Ibikombe bya Basketball byombi byatashye Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze aho mu bagore, yatsinze Ikipe ya Kamonyi amanota 34-33, mu bagabo itsinda iya Gatsibo amanota 44-43.
Ikipe y’Akarere ka Ngoma yegukanye igikombe muri Sitball y’Abagore itsinze iy’Akarere ka Rubavu ku mukino wa nyuma amanota 23-22 naho mu bagabo igikombe gitwara n’Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yashimiye abakinnyi bitabiriye iyi mikino, avuga ko uretse kugaragaza impano, ituma abantu bagira ubuzima bwiza.
Ati:
“Ndashimira abakinnyi mu matsinda atandukanye bitabiriye iyi mikino. Uyu munsi ni uwo kwishima, twishimira imiyoborere yaduhaye umwanya wo kwigaragaza nk’Abanyarwanda, tukagaragaza impano twifitemo.”
Yakomeje avuga ko yishimiye ko mu bakina harimo urubyuriko hakabamo abakuze, bivuze ko ingeri zose zirimo, aho ngo amateka y’Igihugu yerekana ko kugira imiyoborere myiza bishoboka, kandi ko imikino nk’iyo ifasha kugira ubuzima bwiza no gukora abaturage bakiteza imbere.
Dr Kaitesi yateguje ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ya 2024 azaba yihariye kuko azahurirana n’isabukuru y’imyaka 30 y’imiyoborere myiza.
Ati:
“Ni byiza ko twese tuzaba dufite intego yo kwitwara neza. Twese intumbero ibe iyo, ibe kuvuga ngo Umurenge Kagame Cup 2024 ube udasanzwe. Imiyoborere twahisemo ni ishyira umuturage ku isonga.”
Ni mu gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko uko u Rwanda rumeze uyu munsi byaturutse ku miyoborere myiza ndetse bagiye kurushaho gushyigikira aya marushanwa bitewe n’ibyishimo aha Abanyarwanda.
Ati:
“Mu bidushimishije harimo ko aya marushanwa yongeye kuba nyuma y’imyaka ibiri atabaye kubera COVID-19. Twongeyemo imikino gakondo irimo Kubuguza no Gusimbuka Urukiramende kugira ngo duhe umwanya ibyiciro byose.”
Yakomeje avuga ko aho aya marushanwa ageze bigaragaza ko hari umukoro abakinnyi baha abayobozi, kuko ukurikije ibyishimo yagiye atanga hirya no hino mu gihugu, biragaragara ko akwiye kushyigikirwa biruta uko byakorwaga, akajya ku yindi ntera; asaba abayobozi b’uturere n’ab’intara kongeramo ingengo y’imari.
Uyu mwaka, amakipe ya mbere yahawe igihembo cy’ibihumbi 700 Frw mu gihe abakinnyi ba mbere ku giti cyabo bahawe ibihumbi 200 Frw, aho hahembwe imyanya itandukanye kugeza ku wa gatanu wahembwe ibihumbi 90 Frw.
Ni ku nshuro ya 10 aya marushanwa yabaga kuko yatangiye mu 2006 yaritiriwe imiyoborere myiza, nyuma ahabwa izina “Umurenge Kagame Cup” mu 2010, hagamijwe gushimira no kugaragaza uruhare Perezida Paul Kagame agira mu kwimakaza imiyoborere myiza no gushyigikira iterambere rya siporo mu Rwanda.