Abagabo bitwaje intwaro bishe Umuyobozi w’Umujyi (Mayor) w’Umujyi wa San Miguel Totolapan uherereye mu majyepfo ya Mexique, Bwana Conrado Mendoza Almeda, hamwe n’abandi bantu bagera kuri 17, igitero bikekwa ko ari icy’itsinda ry’abagizi ba nabi ryitwa Los Tequileros.
Polisi yo muri Mexique ivuga ko abitwaje intwaro bateye ku biro by’umujyi wa San Miguel Totolapan ku wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022 saa munani z’amanywa ku isaha yahoo, ni ukuvuga saa tatu z’umugoroba ku isaha ya Kigali mu Rwanda.
Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyobo ku nkuta zarashweho amasasu, aho Mayor Conrado Mendoza Almeda yiciwe muri iki gitero ku kazi ke, ishyaka rye PRD ryamagana ubu bwicanyi kandi risaba ubutabera kuri Conrado; aho iki gitero cyashinjwe itsinda ry’abagizi ba nabi ryitwa Los Tequileros, dore ko mbere gato yacyo, bivugwa ko bamwe mu bagize iri tsinda basohoye video bavuga ko bagarutse muri ako gace, aho bigeze kuba barwanira n’itsinda mucyeba ricuruza ibiyobyabwenge.
Abapolisi hamwe n’abakozi bo ku biro by’uwo mujyi nabo bari mu bishwe, imirambo yabo iboneka ku mafoto ababaje yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ni mu gihe Se wa Conrado Mendoza, nawe wahoze ari Mayor witwa Juan Mendoza Acosta, yabanje kwicirwa iwe, mbere y’uko igitero kijya ku biro by’umujyi.
Umuhanda mugari wo muri Leta ya Guerrero, irimo umujyi wa San Miguel Totolapan, bivugwa ko wafunzwe n’ibimodoka binini kugira ngo bibuze inzego z’umutekano kujya gutabara, mu gihe n’ubwo iyi Leta isanzwe ivugwamo urugomo, ubu bwicanyi bwatunguye kandi bubabaza benshi.
San Miguel Totolapan iri rwagati mu gace kazwi nka Tierra Caliente, agace k’urugomo mu burengerazuba kagenzurwa cyane n’amatsinda acuruza ibiyobyabwenge, aho aba arwanira kugenzura inzira z’ibiyobyabwenge zerekeza mu majyaruguru iruhande rw’inyanja ya Pasifika, nk’uko Umunyamakuru wa BBC muri Mexique dukesha iyi nkuru, Will Grant abivuga.
Nyuma y’iki gitero, Minisiteri y’ingabo ya Mexique yavuze ko yohereje abasirikare guhiga aba bantu bitwaje intwaro, ni mu gihe Guverineri wa leta ya Guerrero iherereyemo uyu Mujyi wa San Miguel Totolapan, Evelyn Salgado Pineda, yanditse kuri Twitter ko ababajwe cyane n’abishwe.
Itsinda rya Los Tequileros ryibasiye leta ya Guerrero hagati ya 2015 na 2017, aho rizwiho ko ryateraga ubwoba abakuriye Imijyi muri iyi leta kugeza umukuru waryo, Raybel Jacobo de Almonte, yishwe; uyu akaba yari azwi cyane nka El Tequilero(umunywi wa Tequila), ari naho itsinda rye ryakuye izina kuri we ryitwa Los Tequileros.