Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, wahoze ayobora Rwanda Inspirational Backup yateguraga Miss Rwanda yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yari agiye kuburana mu mizi, gusa bibanzirizwa n’impaka z’urudaca hagati y’Ubushinjacyaha nawe ndetse n’abamwunganira, ku kuburanira mu ruhame cyangwa mu muhezo.
Prince Kid wari wambaye ikabutura n’ishati bisanzwe biranga imfungwa, yagejejwe ku rukiko mu ma saa mbili za mu gitondo, yicara mu cyumba cy’iburanisha, aho yari ategereje Umunyamategeko usanzwe umwunganira, nawe ahageze bategereza Inteko iburanisha.
Mbere yo gutangira iburanisha, Prince Kid yavuze ko atari buburane kuko hari undi Munyamategeko we wa kabiri, Me Kayijuka Ngabo, wagombaga kumwunganira ariko wari utaragera mu rukiko, ndetse impamvu y’ubukerererwe bwe akaba yari yayimenyesheje Urukiko binyuze mu ikoranabuhanga rihuza ababuranyi n’urukiko.
Nyuma y’impaka ndende hagati y’ababuranyi n’Inteko iburanisha, Prince Kid yavuze ko adashobora kuburana adafite itsinda ryuzuye ry’abamwunganira, asaba ko haba hakomeje izindi manza bakaburana nyuma; Umucamanza n’Ubushinjacyaha bamubajije niba icyo yifuza ari ugusubika urubanza, avuga ko we icyo ashaka ari uko umwunganira yategerezwa igihe gito akagera mu Rukiko urubanza rukabona gukomeza.
Umucamanza amaze kumva ubusabe bwe yamumenyesheje ko nibirenga saa yine z’igitondo umwunganira ataragera mu Rukiko, haza gufatwa ikindi cyemezo kuko urukiko rudakwiye kumutegereza, bityo iburanisha rihita risubikwa bavuga ko ryongera gusubukurwa saa yine za mu gitondo.
Saa yine n’iminota itandatu nibwo Inteko iburanisha yongeye kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, icyakora n’ubundi umunyamategeko wunganira Prince Kid yari atarabasha kugera mu cyumba cy’iburanisha, gusa bitandukanye na mbere, yemeye kuburana abwira abacamanza ko agiye kuba atangiye bityo umwunganira akaba yafatira aho asanga bagereye.
Mu gihe umucamanza yari yiteguye gutangiza iburanisha, Ubushinjacyaha bwasabye ijambo busaba ko urubanza rwashyirwa mu muhezo ku nyungu z’abakorewe ibyaha ndetse n’abatangabuhamya, maze Pince Kid Ishimwe yamaganira kure icyo cyifuzo, ahamya ko nta mpamvu bufite zo gusaba ko urubanza rubera mu muhezo kuko bwahaye buri wese ufite aho ahuriye n’uru rubanza ‘code’ ku buryo ari zo zikoreshwa aho kuba bakoresha amazina n’imyirondoro yabo, avuga ko yakabaye ariwe usaba kuburanira mu muhezo kuko ari we wenyine utarahishiwe imyirondoro; anagaragaza ko ntacyo bimaze kuburanira mu muhezo mu gihe n’ubundi isomwa ry’urubanza rizabera mu ruhame nk’uko byanagenze mu manza zabanje.
Ubushinjacyaha busubiranye ijambo bwagaragaje ko ‘Code’ zatanzwe zihisha imyirondoro y’abaregwa bazishyize muri dosiye yabo, ariko kuko bagiye kuburana mu mizi bazakomoza no kuri dosiye y’ubugenzacyaha kandi yo itarigeze iha ‘code’ abayirimo.
Ni mu gihe nyuma yo kumva impande zombie (Ubushinjacyaha na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid n’umwunganira mu mategeko), Umucamanza yafashe icyemezo cyo gushyira iburanisha mu muhezo, ndetse asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohokamo urubanza rugakomeza.
Tariki 25 Mata 2022 nibwo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina, dore ko icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yavuze ko afunzwe akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, atangira kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gicurasi, mu gihe mu ntangiriro za Kamena 2022, Ishimwe yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko na rwo rwemeza ko akomeza gufungwa.
Nyuma y’amasaha asaga atanu uru rubanza ruburanwa mu mizi, Ubushinjacyaha bwasabiye Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid gufungwa imyaka 16, mu gihe we n’abamwunganira basabaga ko agirwa umwere, ni mu gihe Umucamanza yatangaje ko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa tariki 28 Ukwakira 2022, saa Munani z’amanywa.