Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, ni bwo mu gihugu cya Kenya hamenyekanye Perezida mushya w’iki gihugu, ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ni amatora yarategerejwe na benshi bashaka kumenya uwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu cya Kenya, aho abakandida babiri bari bahanganye cyane ari William Samoei Ruto, wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kenya, ndetse na Raila Odinga, impirimbanyi yagerageje kwiyamamariza uyu mwanya inshuro eshanu zose, akabayashakaga uyu mwanya ku nshuro ya gatandatu.
Ubwo hatangazwaga ibyavuye muri aya matora, Raila Odinga ntibyongeye kumuhira kuko yatsinzwe na William Samoei Ruto, dore ko Ruto yegukanye intsinzi ku majwi 50.49 %, bityo aba ari we wegukana intsinzi yo kuyobora Kenya nka Perezida wa gatanu w’iki gihugu, mu gihe Odinga bari bahanganye cyane wari unashyigikiwe na Perezida Kenyatta ucyuye igihe, we yagize amajwi 48.85%.
Ni mu gihe ariko nk’uko bitangwa na NTV Kenya, haba mbere na nyuma yo gutangaza ibyavuye muri aya matora, ahitwa Bomas byabereye hakomeje kuba hari imvururu zirimo n’imirwano, dore ko na nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora habaye gushyamirana.