Ku wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, abakobwa babarizwa muri porogramu za GLOW baturutse mu turere dutandukanye tw’intara y’uburasirazuba basoje ihuriro ry’iminsi itatu ryari rigamije kubigisha amasomo atandukanye ku bibazo bahura nabyo aho batuye, nuko babasha kubyigobotora.
Muri aba bakobwa, harimo abari muri GLOW Clubs (biga kwikorera ubuvugizi), Healthy GLOW (biga ubuzima bw’imyororokere), ndetse n’abo muri Girl Solve (biga kwihangira umurimo), aho biciye mu biganiro mu masomo ndetse n’imikino itandukanye, abakobwa 510 baturutse mu turere twa Kayonza, Rwamagana na Bugesera bigishijwe amasomo ajyanye n’uburenganzira bwabo, uko babuharanira biciye mu kwikorera ubuvugizi, amoko atandukanye y’ihohoterwa n’uburyo akorwa, uko babyirinda n’uko bamenyesha inzego bireba mu gihe baba hari aho babibonye.
Abakobwa bitabiriye ihuriro “GLOW summit 2022” bigiye kuri bakuru babo basoje amasomo mu myaka ibiri ishize, biciye mw’imurika bakoze ku bikorwa bagiye bakora aho batuye, harimo gusubiza abana bataye ishuri ku mashuri biciye mu buvugizi, ndetse banerekana imishinga itandukanye barimo gukora muri uyu mwaka wa 2022; harimo uwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwimakaza uburenganzira bw’umukobwa ndetse no gukora ibikoresho by’isuku y’umukobwa mu gihe cy’imihango.
Umwe mu bagenerwabikorwa ba GLOW witwa Henriete wari witabiriye iri huriro, yagaragaje byinshi yabashije gukura muri iri huriro harimo kuba hari ubumenyi bwinshi yungutse ku bijyanye no kumenya kuvugira mu ruhame, gusobanukirwa ko afite uburenganzira bumwe n’umuhungu, ndetse n’amahohoterwa atandukanye yamenye yarasanzwe atazi.
Yagize ati: “Kugeza ubu nta muntu wapfa kunshuka ngo ampohotere nceceke kuko namaze gusobanukirwa amahohoterwa ntarinzi ndetse menya nuko nakwikorera ubuvugizi biramutse bishatse kuba.”
Umuhuzabikorwa wa Global GLOW ku rwego rw’akarere, Bwana Jean Marie Habimana yavuze ko iyi gahunda ifasha abakobwa kumenya ubushobozi bwabo, bibafasha guteza imbere aho batuye.
Ati: “Byose bitangirana nibyo umuntu yishyize mu mutwe. Iri huriro rya GLOW hamwe na gahunda ya GLOW muri rusange ni amahirwe yo gufasha abakobwa kumenya ubushobozi bwabo no gufasha abakobwa bakiri bato mu rugendo rwabo kugira ngo bazavemo abo bifuza kuba bo”.
Yakomeje avuga ko Igihugu cy’u Rwanda gifite politiki nziza harimo n’iy’uburinganire, bityo iri huriro rikaba ari umwanya mwiza n’umuyoboro wo kuganiriza, kwigisha no gutoza abakobwa binyuze mu masomo atandukanye, abafasha kwiha intego zifasha mu kwihutisha iterambere ry’umuryango.
Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu, Bwana Murekezi Claude witabiriye iki gikorwa, yasabye abakobwa bitabiriye ihuriro “GLOW summit 2022” kurushaho kumenyana no gushyira hamwe, kugira ngo babashe kurwanya ibibazo by’ingutu byugarije uduce batuyemo.
Ready for Reading ni umuryango utegamiye kuri reta ukorera mu Murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, aho ufite ibikorwa bikubiyemo isomero ndetse n’ikigo cy’amaguhurwa, ukaba ubumbatiye ibikorwa bitandukanye birimo na gahunda z’abakobwa babarizwa muri gahunda za GLOW.
Ni mu gihe Global GLOW ari umuryango mpuzamahanga wita ku mwana w’umukobwa umwigisha uko yakwitwara ndetse akaba yagira uruhare runaka mu mpinduka nziza z’aho atuye.
Amwe mu yandi mafoto yaranze iri huriro: