Abatuye i Gasange ya Gatsibo barishimira ibyagezweho mu myaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye

Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 28 ukwibohora k’u Rwanda, abaturage bo mu Murenge wa Gasange w’Akarere ka Gatsibo, bagaragaje ibyishimo kubera ibyo bamaze kugezwaho, aho ngo mbere babifataga nk’inzozi.

Ibi ni bimwe mu byo bagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 28, aho ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo ibi birori byabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kimana ho mu Murenge wa Gasange.

Abaturage ba Gasange bishimira ibyagezweho mu myaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye hagatangira inzira y’iterambere n’imibereho myiza yabo, aho bubakiwe ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi, ndetse hanabaho kubahangira imirimo n’ibindi bibateza imbere.

Uwitwa Karekezi Alex, ni umuturage wo muri uyu Murenge wa Gasange, akaba anahagarariye urugaga rw’abikorera, ahamya ko Umurenge wa Gasange wari waraheze inyuma mu iterambere nta gikorwaremezo na kimwe cyahagaragaraga, ibi bigatuma abaturage bahatuye badatera imbere.

Yakomeje avuga ko mu myaka ibiri ishyize, ibyo bafataga nk’inzozi byatangiye kuba impamo ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabahaga umuhanda wa Kaburimo uturuka mu Murenge wa Kiramuruzi ukanyura mu Murenge wa Murambi, iwabo i Gasange ukagera mu Murenge wa Muhura; aho ngo uyu muhanda waje ari igisubizo cy’imihahiranire hagati y’iyo mirenge ndetse woroheje urujya nuruza rw’abaturage bifuza kuhakorera ubucuruzi.

Mu bindi bikorwaremezo Umukuru w’Igihugu yahaye abaturage b’Umurenge wa Gasange birimo amazi n’amashanyarazi, ibi byose byatumye abaturage bava mu bwigunge ahubwo batangira gukora ibikorwa by’iterambere birimo ububaji, gusudira, ubudozi bukoreshejwe imashini zikoresha umuriro w’amashanyarazi, gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga (Irembo) n’ibindi.

Karekezi ati’’Mbere umuntu yashakaga gusudiriza urugi akajya mu murenge wa Kiramuruzi cyangwa mu Karere ka Rwamagana tukishyura amafaranga menshi y’urugendo, ariko ubu ibintu byaroroshye hano dufite imashini zibaza, izisudira mbese ubu turi mu iterambere.’’

Ni mu gihe kandi kuri uyu munsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28, Mukagatete Yvonne wo mu Mudugudu wa Gahara 2 mu Kagari ka Viro mu Murenge wa Gasange yashyikirijwe inzu yubakiwe n’Inama y’Igihugu y’abagore bo mu Karere ka Gatsibo hagamijwe kumubonera icumbi mu rwego rwo kumusindagiza mu iterambere, ahima Leta yamutekerejeho kuko yabonye aho kuba heza, bityo igikurikiyeho ari ugukora cyane nawe akiteza imbere.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Bwana Sibomana Saidi, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’Umutekano zirimo na Col. Alex Masumbuku wahaye abaturage b’Umurenge wa Gasange ikiganiro cy’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no kubungabunga ibyagezweho, ndetse n’abaturage biganjemo urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, yavuze ko ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bushyira umuturage ku isonga, asaba abaturage kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bahawe mu rwego rwo kwiteza imbere, ndetse bakabibungabunga kugira ngo bizarambe.

Ni mu gihe kandi ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28 ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, byaranzwe n’ubuhamya n’imbyino by’abaturage bishimiraga ibimaze kugerwaho, dore ko batangiye no kubibyaza umusaruro uganisha ku iterambere n’imibereho myiza yabo.

 

Andi mafoto yaranze uyu muhango:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *