Kwibohora 28: Abatuye i Gatsibo bashyikirijwe isoko rishya n’amazu 93 y’abatishoboye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1/7/2022, abaturage bo mu Murenge wa Gatsibo w’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasiraziba, bashyikirijwe isoko rishya rya Mugera n’amazu 93 ku baturage batishoboye batagiraga amacumbi.

Ni mu rwego rwo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva u Rwanda rwibohoye ingoyi y’ubuyobozi bubi bwaruranze mu myaka itandukanye, kugeza ubwo FPR Inkotanyi yiyemeje kubohora abanyarwanda kugira ngo bagire amahoro, umutekano, iterambere n’imibereho myiza no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukamana Marceline n’Umuyobozi w’Inkeragutabara, LT Col Gatera, bakaba bifatanyije n’abaturage gutaha ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye byakozwe mu mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2021/2022.

Ibi bikorwa byatashywe ku mugaragaro birimo amazu 93 yubakiwe abaturage batishoboye batagiraga amacumbi, ndetse n’isoko rishya rya Mugera riherereye muri uwo Murenge wa Gatsibo.

Muri uyu muhango waranzwe n’ubuhamya n’imbyino by’abaturage n’abayobozi bishimira ibikorwa bashyikirijwe, bamwe mu baturage bakoreraga mu isoko rya Mugera mbere yuko rivugururwa, bahamya ko batakoreraga ahantu heza kuko imvura yagwaga bamwe ikabanyagira, kuko igice kinini kitari gisakaye, ariko ubu hose harasakaye.

Bakomeje bavuga ko bigiye kubafasha gucuruza igihe cyose haba mu mvura cyangwa ku zuba, banaboneraho no gushimira kubw’irerero naryo ryubatswe, aho ngo rizafasha ababyeyi bacuruzaga bafite abana.

Bagize bati:’’Hari ababyeyi bazaga gucuruza bafite abana ugasanga biriwe ahantu hari urusaku rwinshi ruterwa n’abantu baje mu isoko, ariko ubu iri soko rifite irerero aho ababyeyi bazajya bajyana abana babo bakaza kubakurayo basoje imirimo yabo; murumva ko ikibazo cyakemutse’’.

Ni mu gihe, Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo, yasabye abaturage bashyikirijwe amazu n’isoko bubakiwe ko byakozwe muri gahunda y’imihigo, abasaba kubungabunga ibi bikorwa byabashyikirijwe mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Isoko rya Mugera riherereye mu Murenge wa Gatsibo rigizwe na hangari 7 n’ibibanza 286, inzu y’ubudozi n’icyumba cy’irerero ku babyeyi baje gucuruza mu isoko bafite abana, rikaba ryarubatswe ku bufatanye na Jyambere project ku nkunga ya Banki y’isi; aho ryuzuye ritwaye Miliyoni 481,425,887 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *