Muhire yagaruwe muri FERWAFA

Nyuma yo gusoza igihe yari yahagaritswe, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yagaruwe mu nshingano ze.

Ibi ni ibyatangajwe na FERWAFA kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, aho ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko nyuma yo gusoza igihe yari yahagaritswe ku mirimo ye, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bwana Muhire Henry Blurart yagarutse mu nshingano ze.

Muhire yari yahagaritswe tariki 20 Kamena 2022, nk’uko n’ubundi binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa FERWAFA hatangajwe ko ahagaritswe kubera amakosa yakoze mu kazi ke.

Uretse Muhire, icyo gihe umukozi ushinzwe amarushanwa, Nzeyimana Felix we yirukanwe burundu, aho kugeza ubu akurikiranwe n’ubutabera kimwe n’umusifuzi Tuyisenge Javan.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *