Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasoje Urugerero rw’intore z’Inkomezabigwi 10, abasaba ko ibyo bize bitazaba ibyabo gusa ahubwo bazabisangize abandi.
Bimwe byakozwe n’Inkomezabigwi icyiciro cya 10 mu Karere ka Rwamagana harimo kubakira abatishoboye amazu 68 no gusana andi 345,ubwiherero n’ibikoni, gutunganya umuyoboro w’amazi ureshya na Km 11 no guhanga undi wa Km 7, gutera ibiti by’imbuto 56,784 n’ibivangwa n’imyaka kuri Ha 36,894, ndetse n’amashyamba kuri Hegitari 67.
Izi ntore zisoje Urugerero kandi zakoze ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zirimo isuku n’isukura, ubwishingizi, ubwizigame mu kwivuza no kubungabunga ibidukikije zicukura imirwanyasuri ku burebure bwa Km 125 n’ibimoteri 3,227, zisibura amateme 7 zinatunganya ibibuga by’imidagaduro 2.
Uretse ibikorwa zakoze, Inkomezabigwi za Rwamagana kandi zahawe ibiganiro birimo amateka y’Igihugu, umuco n’indangagaciro z’ubumwe bw’abanyarwanda, ikoranabuhanga, icyerekezo cy’Igihugu 2050 n’uruhare rw’urubyiruko, umuco wo gutarama no guhiga n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yasabye uru rubyiruko rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 10 kubakira ku masomo n’indangagaciro bigiye ku rugerero no kuba urumuri rw’urundi rubyiruko rugifite ibibazo, guharanira guhindura neza aho batuye; bacyemura ibibazo biri mu miryango no guhangana n’icyateza umutekano mucye, anabasaba kandi gusangiza bagenzi babo b’aho batuye ibyo bigiye mu itorero, ananenga abatitabiriye.
Ati:
“Hari indangagaciro na kirazira bigiye ahangaha, hari ugukorera hamwe nk’umukorongiro berekenye wo gusigasira igisenge; umuntu umwe ntiyabibasha ariko mwabonye ko byerekanaga ngo ‘dushyize hamwe imbaraga, dukoreye hamwe icyo dushak cyose twakigeraho’. Ndabakangurira rero gukomeza indangagaciro na kirazira bize, gukorera hamwe ndetseno kujyana ubutumwa byo bize ntibibe ibyabo gusa, ahubwo bazabishyikirize n’urundi rubyiruko rwasigaye mu mudugudu aho batuye.”
Yakomeje ati:
“Mu Karere ka Rwamagana ntibikunze kubaho ko hari abatitabira urugerero, keretse abagira nk’akazi cyangwa bakajyakwiga muri za Kaminuza bakagenda rutarangiye, ariko umuntu utitabiriye urugerero aba atabye abandi mu nama; iyo urebye ibyo bahigira n’ibyo bakora, imikorongiro n’ibindi, byanze bikunze umuntu witabiriye agira icyo atahana kimuherekeza uyu munsi ndetse n’ubuzima bwe bwose; iyo utabiriye uba utakaje byinshi.”
Mu Karere ka Rwamagana urugerero rw’Inkomezabigwi rwitabiriwe n’urubyiruko rw’intore 1,034 zakoraga Urugerero mu tugari 82, ni mu gihe mu Murenge wa Munyaga ahabereye umuhango wo kurusoza ku mugaragaro rwitabiriwe n’intore 74.
Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa i Munyaga: