Ku wa Gatatu taliki ya 29/6/2022, mu Karere ka Gatsibo hatashywe umuyoboro w’amazi wa Munago, wuzuye utaye asaga miliyari imwe na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo, Amb.Nyirahabimana Solina, ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, aho uyu muyoboro w’amazi wa Minago wubatswe ku bufatanye na World Vision wuzuye utwaye Miriyari 1,876,237,310Frw, aho uruhare rw’Akarere ari 33% (619,158,312Frw), mu gihe umufatabyabikorwa (World Vision) yatanze 67% (1,257,078,998Frw) ; bikaba biteganijwe ko uzaha amazi meza abaturage 27,447 bo mu mirenge ya Gitoki, Kabarore,Rugarama na Remera.
Bamwe mu baturage bashyikirijwe aya mazi batangaje ko guhabwa aya mazi meza ari iterambere n’ubuzima bwiza byabagezeho, banashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabatekerejeho bakagerwaho n’amazi meza, dore ko mbere bari babayeho nabi kubona amazi bibagora kuko utari afite imbaraga yishyuraga abayamuvomera, aho injerekani(ibuni) imwe yishyurwaga amafaranga 100.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard hamwe n’abaturage biyemeje kuzafata neza amazi bahawe, akabafasha kurushaho kugira imibereho myiza abizeza ko aya mazi atazabahenda dore ko ijerekani imwe y’amazi izajya igura amafaranga 20.
Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb.Nyirahabimana Solina, wari umushyitsi mukuru yakanguriye abaturage kubungabunga neza ibikorwaremezo bagezwaho, abibutsa ko bagomba kurinda no kubungabunga uyu muyoboro, amazi bahawe bakazayakoresha neza.
Umuyoboro w’amazi wa Minago uherereye mu Kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki, ukaba ufite uburebure bungana na Kilometero 99.8 n’amavomo 72.
Andi mafoto yaranze uyu muhango: