Wambua ukomoka muri Kenya yafatanywe ibice by’umubiri w’umugore we mu gikapu

Urwego rw’ubugenzacyaha rwo muri Kenya rwatangaje ko umugabo witwa John Kiama Wambua yafatanywe ibice by’umubiri w’umugore we mu gikapu, nyuma yo kumwica akagenda ijoro ryose abihetse mu gikapu.

Itangazo ryasohowe n’urwego rw’ubugenzacyaha bwa Kenya (DCI), rivuga ko mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2025 ari bwo Polisi ya Kenya yari ku burinzi mu gace ka Haruma mu mujyi wa Nairobi, yafashe John Kiama, bamusatse bamusangana ibice by’umubiri w’umuntu mu gikapu yari ahetse.

Iri tangazo risobanura ko John Kiama w’imyaka 29 yasatswe kuko abapolisi bakimubona bahise bamukeka ko atwaye ibintu binyuranye n’amategeko mu gikapu cye.

Bakubiswe n’inkuba ubwo bafunguraga igikapu bagasanga kirimo ibice by’umubiri w’umuntu, bahita bamujyana mu iperereza asubiza adategwa ko ibyo bice ari by’umugore we witwa Joy Fridah Munani wari ufite imyaka 19 y’amavuko.

Ubwo bajyaga mu rugo rwe bahasanze icyuma, imyenda yuzuyeho amaraso n’ibindi bice by’umurambo munsi y’igitanda cye.

Kugeza ubu John Kiama ari mu maboko ya Polisi ndetse uru rwego rwongeyeho ko uyu mugabo azaregwa icyaha cy’ubwicanyi ubwo azaba agejejwe mu rukiko mu minsi iri mbere.

Kenya isanzwe ifite ikigero kiri hejuru cyane cy’abagore bicwa n’abagabo babo, ndetse hagati ya Kanama na Ukwakira mu 2024 abagore bageze kuri 97 barishwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *