Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi; mu gihe igihano gito muri ibyo byaha ari ugufungwa kuva ku mezi atandatu, ikinini kikaba gufungwa imyaka irindwi.
Ni ibyaha byavuye mu iperereza ry’ibanze nk’uko RIB yabitangarije, bikaba birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
Kugeza ubu Yampano afungiye kuri Sitasiyo ra RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe ko nyuma y’uko bakiriye ikirego ku wa 11 Gicurasi 2026, iperereza ryahise ritangira.
Ku ikubitiro ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye Yampano yagiye akubita uwo yitaga umugore (ariko babana batarasezeranye) ndetse akamena na telefone ze, ndetse yamara gukora ibyo byose agahita amufungirana mu nzu kugira ngo atagira aho ajya kumurega.
Ni iperereza ryagaragaje kandi ko Yampano yakubise uwo yitaga umugore we akamuruma izuru ndetse akagerakaho amagambo mabi cyane agaragaza ivangura; ibi byose akaba yarabikoraga amaze kunywa ibiyobyabwenge.
Iperereza ryagaragaje ko iyo Yampano yabaga amaze kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, mu bihe bitandukanye yakubitaga umugore we, akanamubwira ko azamwica, ndetse aza no kubigeregeza ubwo yamugongesheje imodoka ari kuri moto, yikubita hasi arakomereka cyane.
Nyuma yo kugonga umugore we, abonye ko agiye kumurega, yahise atoroka akomeza gushakishwa, ariko amaze kubona ko nta maherezo azafatwa, yahisemo kwitaba.
RIB yari yaramugiriye inama
Nyuma y’uko mu bihe byashize hashyizwe hanze amashusho ya Yampano n’uyu mukobwa yitaga umugore we bari gutera akabariro ababikoze bakabihanirwa, uyu muhanzi yaje kugaragara mu yandi ndetse aza guterana amagambo n’uyu mugore we bashinjanya ibintu binyuranye.
Ibi byatumye bahamagazwa na RIB bagirwa inama.
Dr. Murangira ati “Twaje kubatumiza bombi turabaganiriza, tubagira inama, twatekerezaga ko nk’abantu baciye mu nduru z’amashusho yabo yagiye hanze, bari bakwiye gufatanya bagahangana n’ibyo bacagamo, ariko izo nama ntizamaze kabiri none dore ikivuyemo.”
Dr. Murangira yavuze ko inama bagira ibyamamare ari ukubibutsa ko kubaka izina bigoye ariko kurisenya bikaba akanya gato, abibutsa ko kuba icyamamare bidatanga ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa imbere y’amategeko.
Ati “Njya numva hari abantu bavuga ko ngo ibyamamare atari abantu basanzwe, nibyo rwose ibyo ntawe ubibabujije, ariko burya imbere y’amategeko ibyo ntibikora, abantu bose barangana.”
Dr Murangira yanaboneyeho kandi kugirana inama abantu baba bahohotewe kutihutira kujya ku mbuga nkoranyambaga kuko bibangamira iperereza, ahubwo abibutsa ko mu gihe batanze ibirego bakabaye bareka hagakorwa iperereza ryimbitse, anabibutsa ko biba ari kwiha rubanda, bakakota, abenshi bakagushinyagurira, bakagukina ku mubyimba.
Ibyaha Yampano akurikiranyweho, igifite igihano gito ni ugufungwa kuva ku mezi atandatu mu gihe ikinini ari imyaka irindwi.

