Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byemeje ko ubutumire Perezida Cyril Ramaphosa yari yarahawe bwo kwitabira inama ya G7 izabera mu Bufaransa muri Kamena uyu mwaka wa 2026 bwateshejwe agaciro, bivugwa ko byatewe n’igitutu cyakomeje gushyirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), harimo n’ibimenyetso by’uko ishobora kwanga kwitabira iyo nama.
Abayobozi b’u Bufaransa bamenyesheje Afurika y’Epfo ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko umwe mu banyamuryango bakomeye ba G7 atazitabira inama; ni nyuma y’ubutumire bwari bwaratanzwe na Perezida Emmanuel Macron mu nama ya G20 yabereye i Johannesburg umwaka ushize.

Ibi bibaye nyuma y’amezi menshi umubano hagati y’Afurika y’Epfo na USA utifashe neza bitewe n’ibibazo bitandukanye, birimo ikirego cya Jenoside Afurika y’Epfo yareze Israel, ndetse n’ibirego byigeze gutangwa na Perezida wa Amerika Donald Trump uvuga ko Abanyafurika y’Epfo b’abazungu bitwa Afrikaner batotezwa, ibyo Afurika y’Epfo yakomeje guhakana.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, Vincent Magwenya, yavuze ko imbaraga zo kongera kuzahura umubano na Amerika zigikomeje, anongeraho ko umubano n’u Bufaransa ugikomeye kandi utazahungabanywa no gukurwaho k’ubwo butumire bwo kwitabira inama ya G7.
Yakomeje agira ati: “Igikorwa cyo kongera gusana umubano n’Amerika kiracyakomeje. Turacyiyemeje gukomeza ibiganiro byubaka n’Amerika kugira ngo dukemure ibibazo byose bafitanye na Afurika y’Epfo. Umubano wacu w’impande zombi n’u Bufaransa urakomeye kandi ntuzahungabanywa no gukurwaho kw’ubutumire bwo kwitabira inama ya G7.”

Yanongeyeho ko Perezida Ramaphosa aherutse kubwira itangazamakuru ryamuherekeje mu ruzinduko yakoreye mu ntara ya Free State ko atemera ko gukurwaho kw’ubutumire ari ugusuzugurwa; anavuga ko uko abyumva, nta gitutu cyashyizweho n’uwo ari we wese.
