AFC/M23 yakoze umukwabu ukomeye i Goma, ifata abakekwaho guhungabanya umutekano

Mu masaha ya nijoro ryo ku wa 19 Kanama 2025, abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bayoboye umukwabu ukomeye mu gace ka Kyeshero, gaherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma.

Iki gikorwa cyatangiye ahagana saa saba z’ijoro, nyuma y’uko ku mugoroba w’uwo munsi humvikanye urusaku rw’amasasu rwateje impagarara mu baturage.

Amakuru aturuka muri Goma aravuga ko mu bikorwa by’uwo mukwabu hafashwe abantu benshi bakekwaho kuba mu mitwe yitwaje intwaro, barimo abakorana n’ingabo za Leta (FARDC), Wazalendo ndetse n’amatsinda y’abagizi ba nabi asanzwe ahungabanya umutekano w’abatuye uyu mujyi.

AFC/M23 imaze amezi arenga arindwi igenzura Goma, kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo yatsindaga ingabo za Leta, abarwanyi ba Wazalendo n’imitwe ifatanyije irimo FDLR n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Nyuma y’ifatwa ry’uyu mujyi, inzego z’umutekano za M23 zikomeje kugaragaza ko zihangayikishijwe n’udutsiko duto dukomeje kugaragara mu duce tumwe tw’umujyi, cyane cyane mu burengerazuba, aho hari abashaka guhungabanya ituze ry’abaturage.

Ni muri urwo rwego iri huriro ryatangije ibikorwa byo gucukumbura, rishakisha intwaro ziba ziri mu ngo z’abaturage ndetse n’abakekwaho kuba mu bikorwa bigamije gusenya umutekano. Abaturage bamwe bavuga ko iyi mikwabu isiga ubwoba bukomeye kuko akenshi itungurana mu masaha y’ijoro, ariko abandi bakemeza ko nibura yatumye baceceka amasasu y’urudaca yari amaze iminsi yumvikana.

Umukwabu uheruka nk’uyu wabaye ku wa 6 Kanama, nawo ukaba wararangiye abantu benshi batawe muri yombi bakekwaho ubugizi bwa nabi no gucura imigambi yo guhungabanya umujyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *