Ihuriro rya Qatar mu biganiro bya RDC na M23 ryaba ritanga icyizere

Mu gihe umutuzo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuba inzozi zitaragerwaho, Leta ya Qatar yongeye gushyira imbere inzira y’ibiganiro hagati ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Kuwa 17 Kanama 2025, abahuza b’iki gihugu cy’Abarabu bashimangiye ko “intambwe zifatika” zimaze guterwa nubwo urugendo rugana ku masezerano arambye rutaragera ku musozo.

Ku itariki ya 19 Nyakanga, impande zombie Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 zari zasinye ku nyandiko yiswe Amahame ya Doha, yari igamije kubaka inzira yerekeza ku masezerano y’amahoro arambye. Ingingo zasinywe zirimo: kurekura imfungwa za politiki n’abafashwe mu mirwano, guhagarika intambara ku butaka bwa RDC ndetse no gutegura ibiganiro bikurikira bigombaga kubera i Doha mbere ya tariki ya 8 Kanama.

Nyamara, amatariki yashyizweho ntiyubahirijwe: nta mfungwa zafunguwe ku rugero rwari rwemeranyijweho, imirwano yakomeje mu bice bya Kivu yombi, naho ibiganiro ntibyatangiriye igihe. Ibi byatumye isinywa ry’amasezerano y’amahoro nyir’izina, ryari riteganyijwe ku wa 18 Kanama, risubikwa.

Umuyobozi wo muri Qatar ufite aho ahuriye n’ibi biganiro yabwiye itangazamakuru ati: “Twabonye inzitizi ziri mu nzira y’amahoro, ariko impande zombi zagaragaje ubushake bwo kudacika intege. Ibi biraduha icyizere ko intambwe zikenewe zizaterwa mu minsi iri imbere.”

Nk’uko uyu muyobozi abivuga, umushinga w’amasezerano y’amahoro wamaze gushyikirizwa Leta ya RDC ndetse n’ihuriro AFC/M23 kugira ngo bawusuzume. Ni igikorwa gifatwa nk’icyerekezo cy’ingenzi, nubwo ibiganiro by’ubwumvikane bw’ingenzi bitari byatangira ku gihe.

Ku ruhande rwa Kinshasa, bamwe mu bayobozi bagaragaje amakenga ku buryo bwo gushyira mu bikorwa ingingo z’amahame ya Doha.

Umwe mu bakozi ba guverinoma utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Twemera amahoro, ariko ntabwo dushobora kwemera ko bigaragara nk’aho Leta iri guca bugufi imbere y’umutwe witwaje intwaro.”

Ku ruhande rwa M23, umwe mu barwanyi wari uri i Goma, ati: “Amasezerano yasinywe ni intangiriro nziza, ariko RDC igomba kugaragaza ubushake nyabwo bwo gushyira mu bikorwa ibyo bemeye, cyane cyane ku birebana n’ifungurwa ry’abafashwe.”

Qatar yatangaje ko ikorana bya hafi n’indorerezi mpuzamahanga mu kugenzura uko amasezerano y’amahame yubahirizwa. Muri zo harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere.

Umwe mu bahanga mu by’umutekano wo muri aka karere, Prof. Aimé Byiringiro, asobanura ko uruhare rwa Qatar rufite agaciro gakomeye ariko rukaba rugifite imbogamizi zikomeye.

Ati: “Qatar yaje ari nshya mu gukemura amakimbirane y’i Congo. Ifite ubushobozi bwo guhuza abantu, ariko ikibazo nyamukuru ni ukwizera no kubahiriza amasezerano. Ni ho byose bizapfira cyangwa bigatsindira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *