Kenya yohereje intumwa nshya i Goma mu gihe cya politiki idasanzwe

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashyizeho abahagarariye inyungu z’igihugu cye mu bihugu bitandukanye, harimo no gushyira Judy Kiaria Nkumiri ku mwanya w’umuyobozi w’Ibiro bya Kenya i Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iki cyemezo kije mu gihe kidasanzwe, kuko kuva ku wa 27 Mutarama 2025, umujyi wa Goma uri mu maboko y’Ihuriro AFC/M23, nyuma yo gutsinda Ingabo za Leta (FARDC).

Uretse i Goma, Perezida Ruto yagennye abandi bahagarariye inyungu za Kenya mu bihugu bitandukanye: Henry Wambuma mu Burundi, Catherine Kirumba Karemu muri Tanzania mu gihe abandi boherezwa mu bihugu by’i Burayi no muri Aziya.

Aya mavugurura agaragaza politiki nshya ya Nairobi yo gushimangira imikoranire n’ibihugu byo mu karere, ariko nanone atanga isura nshya ku ruhare rwa Kenya mu kibazo cya RDC.

Kenya isanzwe ifite Ambasaderi wayo ukorera i Kinshasa, Eng. Peter Tum, wagizweho muri Mata 2025, ndetse kuva ku wa 15 Kanama akagira umwungiriza, Moni Manyange.

Kohereza Nkumiri i Goma byerekana ubushake bwo kugira ijisho ryihariye ku burasirazuba bwa RDC, aho ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera, ariko byongera no gutera impaka:

Ese iyi ntumwa izemererwa na Leta ya RDC cyangwa se izategereza kugeza hasinywe amasezerano y’amahoro?

Abasesenguzi bemeza ko kohereza intumwa i Goma ari ikimenyetso cya dipolomasi y’ubwitonzi, ariko kandi bikaba bishobora gusanga inzira itoroheye. Mu gihe Kinshasa ikomeje kugaragaza ko idashyigikiye AFC/M23, kuba Kenya yohereje umukozi wayo mu mujyi uri mu maboko y’iryo huriro bishobora gufatwa nk’uburyo bwo kureba amaherezo y’amasezerano y’amahoro atarashyirwaho umukono.

Kugeza ubu, biragaragara ko Nkumiri atazatangira inshingano ze hatabanje kubaho ubwumvikane bwa dipolomasi hagati ya Nairobi na Kinshasa.

Iki cyemezo cya Perezida Ruto gishyira Kenya mu ruhando rukomeye rwo kuba umuhuza hagati ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro iyigose.

Abasesenguzi bavuga ko niba Nkumiri azabasha gutangira akazi ke i Goma, bizaba ari intambwe nshya mu mikoranire y’akarere, ariko nanone bigaragaza ko ikibazo cy’uburasirazuba bwa Congo kitari ikibazo cy’igihugu kimwe gusa, ahubwo ari ikibazo cy’akarere kose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *