APR WBBC yahagurukiye guhindura amateka

Shampiyona ya Basketball mu bagore igeze mu gihe cyayo cya kamarampaka, aho amakipe ahatanira kugera ku mukino wa nyuma ari guhatana bikomeye. Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu i Remera, ikipe ya APR Women Basketball Club (APR WBBC) yigaranzuye Kepler WBBC, iyitsinda amanota 77 kuri 71.

Iyi ntsinzi yabaye nk’“umwuka mushya”, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yabanjirije uyu. Byabaye nk’ukugarura icyizere cyari cyatangiye kuzima, mu gihe abenshi bari batangiye gukeka ko APR WBBC iri hafi gusezererwa.

APR yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gace ka mbere, ishyiraho ikinyuranyo cy’amanota cyatumye ikomeza kwizera ko izakomeza gukina.

Mu duce dutatu twa mbere, ubwitange n’imbaraga by’abakinnyi bayo byatumye bigarurira umukino, naho Kepler yisubiza agace ka nyuma itsinze ku manota 20 kuri 18. Ariko ibyo ntibyigeze bihindura icyerekezo, kuko amanota yose yaje kurangira 77 kuri 71 mu nyungu za APR.

Umwe mu bafana witabiriye umukino yagize ati: “APR yari imaze igihe yotswa igitutu, ariko uyu munsi yagaragaje ko ikiri ikipe ikomeye. Uyu mukino wabaye isomo ku bakobwa bacu.”

Umutoza Munyankindi Olivier ntiyigeze ahisha uburyo iyi ntsinzi ibafitiye akamaro.

Ati: “Imikino ibiri ya mbere yatubereye isomo. Twari dufite igitutu gikomeye, ariko abakobwa banjye bagerageje gushyira mu bikorwa ibyo twatozaga. Uyu mukino utwibukije ko intsinzi idapfa gutangwa, ahubwo iraharanirwa.”

Ku ruhande rwa Kepler, umunyamerikakazi Young Desi-Rae Yvonne yongeye kwigaragaza nk’intwaro ikomeye, atsinda amanota 27 wenyine. Ariko byagaragaye ko gukoresha cyane umukinnyi umwe bidahagije kugira ngo ikipe itsinde.

Kapiteni wa APR, Josiane Uwera, we yashimangiye ko batazihanganira kongera gusubira inyuma.

Ati:“Twari twarihebye gato nyuma y’intsinzi ebyiri zatubuze, ariko uyu munsi twiyemeje guharanira intsinzi kugeza ku munota wa nyuma. Biragaragara ko nta kintu kidashoboka.”

Umukino wa kane uteganyijwe kuri 17 Kanama 2025 muri Petit Stade i Remera. Uyu ni wo uzerekana niba APR izakomeza urugendo rwo kwishyura cyangwa niba Kepler WBBC izahita igera ku mukino wa nyuma.

Ikizwi kugeza ubu ni uko REG WBBC yamaze kwicara yiteguye umukino wa nyuma, nyuma yo gusezerera The Hoops Rwanda ku ntsinzi itatu ku busa (3-0).

Kugeza ubu, abakunzi ba Basketball mu Rwanda bateze amaso umukino wa kane. Hari abizera ko APR izakomeza urugendo rwo kwiyubaka, abandi bakabona ko Kepler ishobora gukoresha ubunararibonye n’imbaraga z’abakinnyi bayo bagakora amateka.

Uko byagenda kose, uyu mukino wagaragaje ko Playoffs ari igihe cy’amateka n’amakosa atihanganirwa, aho buri ntsinzi iba ari intambwe ikomeye igana ku gikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *