Sylvester Stallone mu bazahabwa igihembo cya Kennedy Center Honours 2025

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje urutonde rw’abahanzi n’abanyabugeni bazahabwa ishimwe rya Kennedy Center Honours muri uyu mwaka, icyiciro cy’2025, harimo icyamamare muri sinema Sylvester Stallone.

Uretse Stallone, uzwi cyane muri filime zikomeye nka Rocky na Rambo, abandi bagiye guhabwa iri shimwe barimo umukinnyi w’ikinamico Michael Crawford, umuhanzi w’injyana ya country George Strait, umwamikazi w’injyana ya disco Gloria Gaynor, ndetse n’itsinda rya rock KISS.

Uyu muhango utegurwa buri mwaka n’Ikigo cya John F. Kennedy Center for the Performing Arts, giherereye i Washington DC, ukaba waratangijwe mu 1978. Ugamije guha icyubahiro abantu cyangwa amatsinda agaragaje uruhare rudasanzwe mu guteza imbere ubuhanzi n’umuco mu ngeri zitandukanye zirimo sinema, umuziki, imbyino, ikinamico n’ubuhanzi bwo ku rubyiniro. Ni kimwe mu bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku rwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buhanzi.

Perezida Trump, watangaje ko ubwe azayobora uyu muhango, yavuze ko ashaka kuwuhindura umwanya ukomeye wo kugaragaza ubuhanzi bwa Amerika, bityo bikaba n’uruhare mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’iki gihugu mu 2026.

Kuva yagaruka ku butegetsi, Trump yakoze impinduka zikomeye muri Kennedy Center, zirimo kwirukana bamwe mu bayobozi bakuru no gushyiraho abamwizeye. Izi mpinduka zatumye bamwe mu bahanzi n’abanyabugeni batitabira ibikorwa by’iki kigo, barimo n’abari gutegura ikinamico Hamilton, bavuga ko batashyigikira gahunda itubahiriza ubwisanzure bw’ubuhanzi.

Sylvester Stallone, uherutse kugaragara muri filime nshya Alarum, azwi nk’umwe mu bafana bakomeye ba Trump, ndetse mu bihe bishize yamugereranyije na George Washington, Perezida wa mbere wa Amerika, amushimira intsinzi ye mu matora aheruka.

Igihembo cya Kennedy Center Honours gihabwa buri mwaka, kigahabwa abantu bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro no mu buhanzi, gishimangira uruhare rwabo mu guteza imbere umuco wa Amerika no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *