Niba wari i Rubavu mu biruhuko, amafoto wahafatiye ashobora kukuzanira ibibazo

Mu Isi y’iterambere n’ikoranabuhanga ryihuta, si ngombwa ko umuntu aba akuri iruhande kugira ngo amenye aho uri, abo muri kumwe n’ibyo uri gukora. Imbuga nkoranyambaga zatumye kugaragaza ubuzima bwacu bwa buri munsi biba nk’umuco, ariko benshi bibagirwa ingaruka zishobora kubikurikiraho.

Ibaze niba wari mu biruhuko i Rubavu, uri ku mucanga unywa, ubyina, cyangwa uri gusangira n’inshuti zawe. Amafoto n’amashusho wahafatiye ukayashyira ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook cyangwa TikTok, ese wigeze wibaza abo bizageraho?

Abantu benshi ntibamenya ko ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga bishobora kubagora mu kazi.


Ubushakashatsi bugaragaza ko 49% by’abakoresha (bosses) ari inshuti cyangwa bakurikirana abakozi babo ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihe 6% gusa ari bo badaha agaciro ibyo abakozi babo bashyiraho, abandi bose baba babikurikirana hafi.

Umujyanama mu by’amategeko, Frank Verbuggen, avuga ko nubwo umuntu afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka mu masaha atari ay’akazi, agomba kwitondera ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku ishusho y’akazi ke.

Ati:

“Buri wese yemerewe kwinezeza mu masaha ye bwite, ariko ujye wibuka ko hose ugaragara nk’uhagarariye aho ukora.”

Yongeraho ko hari aho byageze umuntu agakurwaho akazi bitewe n’amafoto cyangwa ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ati:

“Mu manza zijyanye n’akazi, umucamanza ashobora kureba ibyo washyize ku mbuga nkoranyambaga zawe, bigashobora gutuma wirukanwa nta nteguza ndetse nta n’imperekeza.”

Ni yo mpamvu Verbuggen agira inama abagiye mu biruhuko cyangwa bari mu bihe byo kuruhuka, kujya bita ku byo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo. Ashimangira ko bishobora kubakururira ibibazo bikomeye, birimo no guhita basigara ari abashomeri.

Ntibivuze ko kwerekana ibyishimo byawe ari bibi, ariko ujye utekereza mbere yo gusangiza amafoto cyangwa amashusho agaragaza uko wishimisha, cyane cyane niba bigaragaza ibintu byashobora gufatwa nabi n’umukoresha cyangwa bigahabanya n’indangagaciro z’aho ukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *