Gen (Rtd) Kabarebe yitabiriye ibirori by’Ubwigenge bw’u Butaliyani, ashimangira umubano w’ibihugu byombi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahagarariye u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge bw’u Butaliyani byabereye i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025.

Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa X, bwagaragaje ko Gen Kabarebe yashimye cyane umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani.

“Mu butumwa bwe, Gen (Rtd) Kabarebe yashimye umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari no gutera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije,” nk’uko byatangajwe na Minisiteri.

Ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi, Gen (Rtd) Kabarebe kandi yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Mauro Massoni. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, haba ku rwego rw’impande zombi no mu ruhando mpuzamahanga.

Umunsi w’Ubwigenge bw’u Butaliyani uzwi nka Festa della Repubblica usanzwe wizihizwa ku itariki ya 2 Kamena buri mwaka. Ni umunsi w’amateka wizihiza referandumu yo mu 1946 ubwo Abataliyani batoraga gukuraho ubwami bakimika Repubulika, bikaba byarafunguye ipaji nshya mu mateka y’igihugu cyabo.

Ibirori byabereye i Kigali byabaye umwanya wo kongera kwiyibutsa iby’uyu mubano mwiza n’inyungu zawo ku bihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *