Umuraperi Bull Dog agiye gusimbura Kevin Kade mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival ku nshuro yayo ya gatandatu, nyuma y’impinduka zatewe n’ibindi bikorwa by’uyu muhanzi biteganyijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abategura ibi bitaramo bamaze gutangaza ko Bull Dog ari we ugiye gusimbura Kevin Kade, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo aho basimbuje ifoto ya Kevin Kade iy’uyu muraperi ukunzwe cyane mu ruhando rw’abakunzi b’injyana ya Hip Hop nyarwanda.
Izi mpinduka ziraterwa n’uko Kevin Kade ari mu bahanzi batoranyijwe kuzataramira muri Rwanda Convention USA, igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri Amerika kuva ku itariki ya 4 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.
Ni igitaramo cyitabirwa n’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu, by’umwihariko muri Amerika, gifite intego yo guteza imbere umuco, ubuhanzi n’ubufatanye hagati y’abanyarwanda baba hanze n’abo mu gihugu.
Ni mu gihe ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizatangira ku itariki ya 5 Nyakanga 2025, bikazatangirira mu Karere ka Musanze, aho abahanzi batandukanye bazazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu.
Nubwo Kevin Kade atazitabira iyi nshuro, si ubwa mbere yari amaze kugaragara muri ibi bitaramo. Ubu ni bwo yari agiye guhura n’abafana be mu buryo bwa nyabwo kuko ubushize yataramiye muri ibi bitaramo mu bihe bya COVID-19, aho ibitaramo byaberaga kuri televiziyo kubera amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Ibyo bitaramo byateguwe na RwandAir ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, kimwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali, Airtel Rwanda n’abandi, bigamije gusangiza Abanyarwanda umuziki n’umuco wabo mu gihe cy’ikiruhuko cy’impeshyi.
