Amerika yimuye indege z’intambara zirushaho kwegera Irani: Harimo gutegurwa igitero gikomeye?

Mu gihe intambara y’amagambo n’ibitero hagati ya Israel na Irani ikomeje gufata indi ntera, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gutera intambwe zidasanzwe zishobora gusiga umususu mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ndetse zikaba zishobora guhindura isura y’ibibera muri ako karere.

BBC Verify yemeza ko nibura indege 30 za gisirikare z’Amerika zimuwe mu minsi itatu ishize zivuye ku bibuga byo muri Amerika zijyanwa ku byegereye Uburayi. Izi ndege zose zifite umwihariko: ni indege zishinzwe gutwara ibitoro, zifasha izindi z’intambara zo mu bwoko bwa F-16, F-22 na F-35 kuguma mu kirere igihe kirekire.

Zimwe muri zo zagaragaye kuri Flightradar24 – urubuga rukurikirana ingendo z’indege – ziri mu bihugu bya Espagne, Écosse (Scotland) no mu Bwongereza. Umusesenguzi wa RUSI (Royal United Services Institute), Justin Bronk, avuga ko ibi bigaragaza gahunda “idashidikanywaho” yo gutegura ibikorwa by’igisirikare byisumbuye.

Kuva mu mpera za Gicurasi 2025, Israel yakajije umurego mu kugaba ibitero kuri Irani, aho ku wa Gatanu iheruka yari yarashe ku bikorwa byayo bya nikleyeri, bikaba byarakurikiye igihe ntarengwa cyari cyahawe Irani na Perezida Trump ngo yemere guhagarika gahunda yayo ya nikleyeri.

Nta cyemezo gifatika kiratangazwa na Amerika, ariko inzobere nka Mark Mellett wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za Ireland, zibona ibi nk’igice cy’amayeri y’ubwirasi bwo kwerekana imbaraga, ndetse no gutuma Irani itekereza kongera kujya ku meza y’ibiganiro.

Kuri BBC Verify, Mellett yavuze ko ibi bishobora kuba igice cy’ingamba zo guteza urujijo (deception strategy), aho Irani ishobora gutekereza ko igitero kiri hafi, bikayitera kugabanya ubushake bwo gukomeza gutsimbarara ku bya nikleyeri.

Indege z’intambara za B-2, zizwiho kudahita zigaragara kuri radari ndetse zishobora gutwara ibisasu bikomeye by’ubwoko bwa GBU-57A/B (bunker busters), zashoboraga kuba ziri ku kirwa cya Diego Garcia kiri mu Nyanja y’Abahinde. Amashusho aheruka kubigaragaza ni ayagaragaye mu mpera za Werurwe, ariko ubu ntizigaragara kuri radar.

Ibi bisasu bya MOP bifite ubushobozi bwo kumena beto igera kuri metero 60, bikaba byonyine byashobora kwinjira mu bigo bya nikleyeri nka Fordo biri munsi y’imisozi ya Qom. Ibi bisasu by’umwihariko byasaba ko Amerika yohereza indege zabyo hakiri kare – ibyo bikaba bishobora gusobanura impamvu hari ibikorwa byinshi byo kwimura indege bikomeje ku bwinshi.

Nk’aho ibyo bidahagije, ubwato rutura bw’intambara bwitwa USS Nimitz nabwo bwakuwe mu Nyanja y’Amajyepfo y’Ubushinwa, aho bwari gutangiriramo ibikorwa bya gisirikare muri Vietnam, bujyanwa mu Burasirazuba bwo Hagati. MarineTraffic yemeza ko ubwo bwato bwanyuze mu bunigo bwa Malacca bwerekeza muri Singapour.

Ubwato bwa USS Nimitz butwara indege nyinshi z’intambara, bukaba buherekejwe n’amato ya DDGs ashobora kurasa za misile zica ku muvuduko mwinshi, bigatuma iyo nkongi y’ibikoresho bya gisirikare irushaho kuba ndende.

Ibimenyetso biragaragaza ko Amerika iri mu myiteguro idasanzwe, ariko ntabwo biratangazwa ku mugaragaro niba igiye kugaba igitero kuri Irani. Gusa, ubutumwa bwa JD Vance, Visi Perezida wa Amerika, buvuga ko Trump “ashobora gufata icyemezo gikomeye” mu rwego rwo guhagarika burundu gahunda ya nikleyeri ya Irani.

Ibi byose bibaye mu gihe ibihugu byinshi birimo gukurikirana icyerekezo gishobora gufatwa na Amerika n’inshuti zayo, cyane cyane ko iyo ntambara yaba ifite ingaruka ku isi hose, mu bucuruzi mpuzamahanga, ubukungu, no ku mutekano w’abaturage b’akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *