Yugi Umukaraza ukekwaho gufatirana Shaddyboo yasinze akamusamba yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, aho agiye gukurikiranwa afunze nyuma yo kuregwa gusambanya Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, ku gahato.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko bataye muri yombi Yugi Umukaraza, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha acyekwaho; akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

Yugi Umukaraza akurikiranyweho gusambanya Shaddyboo ku gahato cyane ko uyu mugore avuga ko yamufatiranye mu ntege nke yasinze.

Shaddyboo yasobanuye ko Yugi Umukaraza yamusambanyije ku gahato amusanze iwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2026.

Yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko yagiye kumusura iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barazisangira.

Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddyboo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

Ati “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye. Numva ko yansambanyije. Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko nta ho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”

Shaddy Boo yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho, ahubwo ko yamufatiranye mu ntege nke ze igihe yari yasinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *