Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyasohoye raporo nshya igaragaza izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda, aho mu kwezi kwa Gicurasi byiyongereyeho 6.9% ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize. Ibi ni izamuka rivuye kuri 6.3% byari byaragaragaye mu kwezi kwa Mata, bigaragaza ko igitutu cy’izamuka ry’ibiciro gikomeje gufata intera ishimangira ihindagurika ry’ifaranga n’ubuzima bw’abaturage mu buryo butaziguye.
Raporo ya NISR yagaragaje ko iri zamuka rishingiye ahanini ku biciro by’ibikomoka ku buhinzi, ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, serivisi z’ubwikorezi, amaresitora n’amahoteli, ndetse n’ibindi bicuruzwa by’ibanze byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.
Mu rwego rw’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, raporo yerekanye ko byazamutseho 9.2% mu gihe cy’umwaka, kandi ku kigero cya 0.5% mu kwezi kumwe ugereranyije na Mata. Ibi bishyira umubare munini w’abaturage bafite amikoro make mu kaga, cyane cyane abaturiye ibice by’imijyi aho ibiciro by’ingendo no guhaha bikomeje kuzamuka.
Serivisi z’amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3.3% mu mwaka, naho ku kigero cya 0.7% mu kwezi kwa Gicurasi. Nubwo izi serivisi zifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’imiryango n’inganda, izamuka ryabyo rikomeje gukoma mu nkokora ubushobozi bw’ingo zisanzwe zifite amikoro make.
Ubwikorezi bwiyongereyeho 3.7% mu mwaka, bukaba bwarazamutseho 0.4% muri Gicurasi ugereranyije na Mata. Ibi bishobora guterwa n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biri ku rwego ruhanitse ku isoko mpuzamahanga, n’imisoro y’imbere mu gihugu ikomeje kwiyongera.
Amahoteli n’amarestora, kimwe mu byiciro byazamutse cyane, byiyongereyeho 16.6% mu mwaka wose, na 1.7% muri Gicurasi gusa. Ibi byerekana kongera kwiyongera kw’izamuka ry’ibiciro mu rwego rwa serivisi zijyanye no kwidagadura n’ubukerarugendo, ariko bikaba bishobora gukoma mu nkokora gusura kw’aba mukerarugendo b’imbere mu gihugu.
Raporo ya NISR kandi yerekanye ko ibicuruzwa by’imbere mu gihugu n’ibyatumijwe mu mahanga byiyongereyeho 6.9%, mu gihe mu kwezi kwa Gicurasi byazamutseho 0.1% n’2% ku buryo bukurikirana. Ibi bishimangira ingaruka z’ubucuruzi mpuzamahanga ku isoko ry’u Rwanda, cyane cyane mu gihe ibiciro ku masoko y’isi bikomeje guhungabana kubera ihindagurika ry’ikirere n’imvururu z’ubukungu bw’ibihugu bikomeye.
Mu buryo butandukanye, ibiciro by’ingufu byagabanutseho 0.8% mu mwaka wose, ariko byiyongereyeho 1.9% muri Gicurasi ugereranyije na Mata, bikaba byerekana ko isoko ry’ingufu ritangiye kugaragaza ihungabana ritari ritegerejwe.
Iri zamuka rikomeje kuba icyuho gikomeye hagati y’izamuka ry’imishahara n’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere gahunda zo kongera umusaruro w’ibiribwa n’imishinga yo kongerera abaturage ubushobozi bwo kwihangira imirimo, izamuka nk’iri ry’ibiciro rishobora gusubiza inyuma ibyo bikorwa mu gihe hatabayeho igisubizo kirambye.
Mu isesengura ryakozwe n’impuguke z’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, biragaragara ko kugira ngo inflation igabanuke, hakenewe ingamba zihamye zo gukumira ibiciro bikabije by’ibiribwa n’ibicanwa, ndetse no gutegura uburyo burambye bwo kugenzura ibiciro ku rwego rw’igihugu.
