Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije na Wazalendo ndetse n’abasirikare b’u Burundi, bagabye igitero cya drone gihitana Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika, wayoboraga umutwe wa ‘Twirwaneho’.
Ni mu gitero cya drones cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo; aho abashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa bavuga ko abasirikare 6 barimo Col Makanika wanze gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa na Tshisekedi bahasize ubuzima.
Umwe mu bavuganye n’umuryango wa Col. Makanika yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bamubwiye ko yapfuye; mu gihe mbere hari amakuru yavugaga ko Col Makanika yakomeretse cyane.
Iki gitero cyagabwe mu rwego rwo guca intege ‘Twirwaneho’, kuko hari amakuru avuga ko iri hafi kwihuza n’umutwe wa M23 kugira ngo bakomezanye urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Col Makanika aherutse gutangaza ko nta kibazo kibirimo gukorana na M23 cyangwa undi wese wifuza ko akarengane bakorerwa gahagarara, kuko bose bafite intego yo kurengera abaturage bicwa bazira uko bavutse muri RDC.
Icyo gihe yagize ati “Umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho, yaba M23 cyangwa abandi, ni uko na bo bababazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe. Uwo muntu wese wumva ko tugomba kwirwanaho aho gutega amajosi, turi kumwe.”
‘Twirwaneho’ ni umutwe w’urubyiruko rw’Abanyamulenge wishyize hamwe ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukomeje kugaragaza ko ubu bwoko bukwiye kwirwanaho aho gukomeza kwicwa urusorongo, ukaba warakomeje kugenda uhuzwa na M23, RDC ivuga ko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu.
