Umwanditsi akaba n’Umunyamategeko Musekeweya Liliane akataje mu kongera ubumenyi mu mategeko

Musekeweya Liliane usanzwe uzwi nk’umwanditsi w’ibitabo, ikinamico n’ibindi, akaba ari n’umunyamategeko by’umwihariko mu guharanira uburenganzira bwa muntu, akomeje kongera ubumenyi mu bijyanye n’ubuhuza; aho arimo no kwandika ikinamico izifashishwa mu buhuza.

Kuri ubu, Musekeweya akomeje amasomo y’ubuhuza atangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa ‘Edouard Mediation Academy’, kiyatanga ku bufatanye n’Umuryango ‘Mediation Home Rwanda’.

Mu kiganiro cyihariye yahaye UmusareNews, Musekeweya Liliane avuga ko guhuza abantu bafitanye amakimbirane bitanga amahoro n’iterambere ku gihugu.

Ati “Iyo abantu bumvikanye igihugu kiratekana, amahoro akaganza n’iterambere rikagerwaho. Niyo mpamvu rero nanjye nk’umuntu usanzwe mparanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuba narize amategeko nongeyeho amasomo y’ubuhuza ari iby’igiciro, kuko ni inzira nziza yo kubanisha abantu neza,amakimbirane agashira.”

Musekeweya avuga ko guhuza abantu bafitanye amakimbirane bitanga amahoro n’iterambere ku gihugu.

Yakomeje agira ati “Ubuhuza niga ni uguhuza abafitanye amakimbirane bakumvikana, hatabayeho kwitabaza inkiko, ndetse n’abazitabaje igihe cyose urubanza rutarasomwa bashobora kugana inzira y’ubuhuza, ibyo bumvikanyeho bikaba ihame kandi ntibisubire mu nkiko.”

Musekeweya avuga ko narangiza ayo masomo, azakora ubuhuza nk’umwuga ngo kuko kuri we kubaho uhuza abari bafitanye amakimbirane ari ntako bisa, kandi ko yizeye ko azabigeraho akanabishishikariza abandi yifashishije ibihangano bye.

Ati “N’ubu ndimo kwandika ikinamico izajya yifashishwa mu kwigisha ubuhuza, izamurikwa tariki 13.02.2025 mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku cyiciro cya cumi cy’abazaba barangije amasomo y’ubuhuza nanjye ndimo.”

Musekeweya ni umwanditsi w’ibitabo birimo ‘Ikirezi, Giramata wa Bisabo, Nabo ni abacu, Hari agacu, Ururabo rw’Umulisa, Nta rungu mu basangiye iteto, Zuba na Ganza n’ibindi, akaba anafite umuyoboro wa YouTube (YouToube channel) yise ‘Musekeweya Liliane TV’ agamije gufasha abafite ubumuga bwo kutabona n’abatabona umwanya wo gusoma.

Ati “Mu rwego rwo kuzirikana abafite ibibazo byo kutabona, abatazi gusoma n’abatabona umwanya uhagije, nahisemo kubafasha nshyira inkuru zanditse mu bitabo byanjye mu majwi n’amashusho, nzisoma zinakinwa muri videos ndetse nkazikorera n’ubusesenguzi, kugira ngo inyigisho zirimo zumvikane kurushaho.”

Yandika ibitabo n’amakinamico atandukanye, akanifashisha YouTube yorohereza abafite ubumuga bwo kutabona n’abatabona umwanya wo gusoma.

Musekeweya Liliane wavukiye mu Karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali mu 1985 akaba ari naho atuye, ni umubyeyi w’abana babiri wibana (single mother), akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu mategeko.

Kugeza ubu ni Umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu (Human rights Activist) mu miryango itari iya Leta (Civil Society Organization-CSOs).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *