Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) washyizeho gahunda nshya y’iterambere ry’ubuhinzi izatuma uyu mugabane wongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 45% mu 2035, ukanahindura gahunda yawo y’ibiribwa by’ubuhinzi nk’igice cy’umugambi wayo mushya wo kwihaza mu biribwa mu myaka icumi.
Byagarutsweho mu nama idasanzwe y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ku bijyanye na gahunda ya Post-Malabo Comprehensive Africa Agriculture Development Program (CAADP) yabereye i Kampala muri Uganda, yemeza gahunda y’ibikorwa by’imyaka 10 ya CAADP n’amasezerano ya Kampala CAADP ku bijyanye no kubaka gahunda ihamye y’ubuhinzi bw’ibiribwa, azashyirwa mu bikorwa kuva mu 2026 kugeza mu 2035.
Mu itangazo rya Kampala, ibihugu 55 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika byihaye intego esheshatu zizabifasha guhindura no gushimangira gahunda y’ubuhinzi bw’ibiribwa ku mugabane. Abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Afurika bavuga ko biteganyijwe ko mu mwaka wa 2050 abaturage ba Afurika bazaba bagera kuri miliyari 2.5, mu gihe biteganyijwe ko abatuye Isi bazaba bagera kuri miliyari 9.8.
Ubu bwiyongere ngo buzatuma habaho gukenera ibiribwa byinshi, ari nabyo bituma bashyira imbaraga mu kongera cyane umusaruro w’ubuhinzi, kuwutunganya binyuze mu nganda ndetse n’ubucuruzi bwawo.
Iyi gahunda kandi izatuma Afurika igabanya igihombo nyuma y’isarura ku kigero cya 50%, ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi bwikube gatatu, hazamuke ingano y’ umusaruro rusange w’imbere muri Afurika ku kigero cya 35% bitarenze 2035.
Icyemezo cyo gushyiraho iyi gahunda gifatwa nk’igihe cy’ingenzi kizashyiraho urufatiro rw’ubuhinzi bw’ibiribwa ku mugabane wose ku mugabane, no kugira icyo ibihugu bikora.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, avuga ko Afurika idakwiye gukomeza kwinjiza ibiribwa kugira ngo igaburire abaturage bayo.
Ati “Iyi Afurika yo kutagira ibyo kurya no gusaba si Afurika nyakuri, ahubwo ni nk’iyo mu bukoloni na mbere yabwo; ni ikimwaro. Urugamba rwo kongera agaciro ni ikintu gikomeye kuko baba bashaka gukomeza gufata Afurika nk’umugabane bakuramo ibikoresho by’ibanze. Kongera umusaruro w’ubuhinzi n’agaciro kawo bituma habaho kuzamura urwego rw’ubuhinzi kuva mu murima kugeza ku meza.”

Ku kibazo cy’inzitizi z’imisoro, yasabye abayobozi bagenzi be gufungura imipaka kuko bakomeje guhungabanya iterambere ry’ubuhinzi.
Ati “Uganda itanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi by’ubwoko bwose. Gusa umusaruro ubangamirwa mu gihe ibihugu bimwe na bimwe by’abavandimwe bivuga ko bifite umusaruro uhagije ndetse bagakumira ubucuruzi bw’umusaruro uva muri Uganda.”
Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko gahunda ya CAADP yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2014 mu masezerano ya Malabo; icyakora avuga ko iterambere ryayo ritagezweho.
Ati “Isuzuma ritandukanye ry’imyaka ibiri ry’amasezerano y’ibihugu bigize uyu muryango ryatangijwe mu 2017, byagaragaye ko kugera ku ntego zashyizweho z’iterambere byari ku muvuduko udashimishije.”
Moussa Faki yashimye igikorwa cyo gutegura iyi nama no gufata ibi byemezo cyakozwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AUDA-NEPAD, Umuryango w’Ubukungu bw’Akarere, impuguke z’ibihugu bigize uyu muryango, n’abafatanyabikorwa mu bya tekiniki n’imari.
Bwana Faki yagize ati: “Bigaragaza ko ibikorwa byose byakozwe mu kugera kuri ibi byose, ari uguhera ku kigero gito tukagera ku ntego zacu zashyizweho mu rwego rw’ubuhinzi ku mugabane.”
Ni mu gihe Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi, iterambere ry’icyaro, ubukungu n’ibidukikije, Amb. Josefa Sacko, yavuze ko ibyemezo bya Kampala bitandukanye n’ibya Malabo na Maputo kuko bikubiyemo uburyo bwumvikana bizagerwaho ndetse na gahunda y’ibikorwa; bityo ko ibihugu bishobora guhita bitangira kubishyira mu bikorwa.
Ati “Ubu dufite inzira isobanutse, inyigisho y’impinduka isobanura inzira y’impinduka, intego z’ukuri kandi zishobora gushyirwa mu bikorwa, politiki yo kongera ibiribwa, n’intego zerekana ibyifuzo by’umugabane.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Norvège akaba n’uhagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere, Madamu Bjørg Sandkjær, yavuze ko gahunda nshya ya Afurika ishimangira uruhare rukomeye rwa gahunda z’ubuhinzi n’ibiribwa mu iterambere ry’ubukungu no kubungabunga umutekano w’ibiribwa, kongera imirire n’ubuzima burambye kuri bose.
Ati ”Turashimira iyi ntego y’ubutwari, ihuye n’ibyifuzo byinshi by’umugabane ku iterambere ryawo n’abawutuye bose binyuze muri gahunda ya AU ya 2063.”
Ibyo wamenya kuri CAADP
Gahunda rusange y’iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (CAADP) ni gahunda y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe igamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kongera ishoramari ry’abaturage mu buhinzi, no guteza imbere ubukungu binyuze mu iterambere ry’ubuhinzi, bityo bifasha ibihugu bya Afurika gukuraho ikibazo cy’ibiribwa no kugabanya ubukene.
Yatangijwe mu mwaka wa 2003 nyuma y’amasezerano ya Maputo yongera gushimangirwa mu 2014 muri Guinée Equatoriale n’amasezerano ya Malabo, yibanda cyane ku guteza imbere umutekano w’ibiribwa n’imirire no kongera umusaruro mu bukungu bwa Afurika bushingiye ku buhinzi.
CAADP ni cyo gikorwa cy’ivugurura ry’ubuhinzi kandi ryuzuye muri Afurika, cyagaragaye nk’inkingi yo guteza imbere impinduka mu buhinzi hirya no hino muri Afurika, kandi igaragaza impinduka z’ibanze mu iterambere ry’ibihugu bigize umugabane wa Afurika.