Rwanda: Kuva uyu mwaka watangira hamaze gufatwa abantu basaga 800 bangiza ibikorwaremezo!

Kuri uyu wa Kane, tariki 28 Nzeri 2023, habaye inama yahuje Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) hagamijwe gufata ingamba zo kurwanya ikibazo gikomeje kwiyongera cy’ubujura bw’ibikorwaremezo bikoreshwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi, aho abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa nk’ibyo.

Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru iyobowe n’umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP) Felix Namuhoranye ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, Umuyobozi Mukuru wa WASAC; Omar Munyaneza, abacuruza ibyuma bishaje ndetse n’abayobozi b’inganda zibitunganya.

IGP Namuhoranye yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu bikorwa byo gufata abishora muri ibi bikorwa biteza umutekano mucye, bikanadindiza iterambere ry’igihugu, yihanangiriza abagura ibyuma bishaje birimo n’ibiba byibwe.

Yagize ati:

 

“Niba ukora ubucuruzi, kora ku buryo ubucuruzi bwawe bukurikiza amategeko. Kugura ibikoresho byavanywe ku miyoboro y’amashanyarazi cyangwa se ikwirakwiza amazi byibwe, ibyapa byo ku mihanda n’ibindi bikorwaremezo rusange, ni ibintu tudashobora kuzihanganira. Abishora muri ibyo bikorwa bazakomeza gushakishwa kandi uzabifatirwamo azahanwa bikomeye.”

Yakomeje avuga ko mu busanzwe ibikoresho birimo nk’ibyuma byifashishwa mu gupfuka inzira z’amazi ku mihanda, insinga z’amashanyarazi n’izikwirakwiza interineti, imisumari y’ifashishwa mu gufunga amapoto y’amashanyarazi, kashi pawa, n’ibindi bikoresho bifitanye isano na byo bikunze kwibwa bidafatwa nk’ibishaje ngo byatakaje agaciro keretse iyo bigurishijwe n’ikigo kibifitiye ububasha.

Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama ni bamwe mu bakora ubucuruzi bw’ibyuma bishaje binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho, batangije kampani zigura ibi byuma badafite ibyangombwa bibibemerera.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi byabaye imwe mu mbogamizi zikomeye bahura na zo mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ko bigira ingaruka ku ikwirakwizwa ry’amashanyarazi ku baturage, bigatera umutekano mucye, kudindiza ubukungu bw’igihugu, igihombo, impanuka z’amashanyarazi n’ibindi, mu gihe Omar Munyaneza uyobora WASAC we yavuze ko ibi bikorwa byo kwangiza ibikoresho bikwirakwiza amazi n’umashanyarazi bigira ingaruka ku bikorwa bya Leta n’intego yihaye yo kugeza amazi meza ku banyarwanda bose mu mpera z’umwaka wa 2024.

Kugeza ubu bujura buhagaze gute, ni iki kigiye gukorwa ngo bucike!

Muri iyi nama inzego zayihuriyemo zemeje ko hagiye kubaho gukaza ingamba zo kurwanya abangiza ibi bikoresho n’abagura ibyibwe hakorwa imikwabu yo gufata abazakomeza kubigaragaramo, kugenzura inganda zitunganya ibyuma bishaje, guhanahana amakuru no gukangurira abaturage gutanga amakuru, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ubujura bwibasira insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2023, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi; aho REG ivuga ko ubu bujura bw’ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi bwagize ingaruka zikomeye ku miyoboro y’amashanyarazi, amapoto, insinga zica mu butaka ndetse no kwangirika kw’ibindi bikoresho bitanga umuriro.

Ni mu gihe kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12,360 aho bamwe mu bangiza ibyo bikorwaremezo bafashwe, barimo abantu 50 batawe muri yombi mu kwezi gushize, ni mu gihe imibare igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abafatiwe muri ibyo bikorwa bangana na 39%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 26%, Intara y’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba zikagira 13%, mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo 9%.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iyi nama:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *