Umudepite Perezida Kagame aherutse kugarukaho ko yabaswe n’inzoga yamenyekanye

Ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagarutse ku Ntumwa ya Rubanda(Despite) wabaswe n’inzoga, aho amaze gufatwa inshuro 6 zose atwaye imodoka yanyweye, uwo Mudepite yamaze kumenyekana ndetse yamaze no kwegura ku mirimo ye.

 

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ihuriro rya Unity club Intwararumuri ku nshuro ya gatanu, aho atumvaga uburyo umuntu ashobora kuba imbata y’inzoga, agafatwa inshuro zigera kuri 6 zose ntihagire icyo Polisi ikora kuko afite ubudahangarwa nk’umudepite mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda.

 

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati: 

“…..Munsobanurire mbyumve, sinumva ukuntu umuntu afatwa rimwe, kabiri, gatatu, kane, gatanu, gatandatu agenda imodoka izunguruka mu muhanda ashobora kwica abantu cyangwa we akiyica ubwe, bapima bikenda guturika mwarangiza ngo afite ubudahangarwa; ubundi ubudahangarwa ni iki?… njye ndi umupolisi nibura namwambura uruhushya rwo gutwara kuko aba atakibiahoboye….”

 

Nyuma y’iri jambo ry’umukuru w’igihugu, hakurikeyeho kwibaza kwa benshi uwaba ari we yaba yaravugaga dore ko atigeze atangaza amazina ye, aho benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga bagiye bakeka bamwe basanzwe bazwiho gufata ka manyinya/agatama, gusa impaka ziza gucika mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2022, ubwo hagaragara n’ubundi ku mbuga nkoranyambaga ibaruwa y’ubwegure ya Dr Gamariel Mbonimana.

 

Dr Gamariel Mbonimana uvugwa ko ari we waba warabaswe n’agatama, ndetse akaba yarafashwe na Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda inshuro zigera kuri 6 atwaye imodoka bapima akenda guturitsa ibipimo ngenderwaho(alcohol tests), yageze mu nteko mu mwaka wa 2018 ahagarariye umutwe wa politiki wa Parti Liberal (PL), aho mbere y’aho yabaye  umwarimu muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali).

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *