Byinshi ku mwicanyi wakatiwe burundu agatoroka gereza, bikarangira atawe muri yombi n’imbwa!

Nyuma y’ibyumweru bibiri atorotse gereza yo muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika, Imbwa y’impigi y’abashinzwe umutekano yafashe umugabo witwa Danelo Cavalcante wahigwaga arimo kugenda akurura inda mu bihuru.

Danelo Souza Cavalcante w’imyaka 34, yafatiwe mu gace k’ishyamba nyuma y’uko kajugujugu imuhiga ikoresheje ubuhanga yumvise umwuka we mu ijoro, aho yahigwaga n’abapolisi n’abasirikare barenga 500 kuva yacika gereza mu buryo budasanzwe tariki 31 Kanama 2023; ni nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu kubera kwica asogose icyuma umugore wari umukunzi we ari imbere y’abana be babiri bato muri Mata 2021, ndetse n’undi mugabo ashinjwa ko yishe mu 2017 iwabo muri Brazil aho yavukiye akanahakurira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Guverineri wa leta ya Pennsylvania, Josh Shapiro yavuze ko Cavalcante yacakiwe kuwa Gatatu TARIKI 13 Nzeri 2023 saa mbili z’igitondo nta sasu rirashwe, anashima akazi k’igitangaza k’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’ubufasha bukomeye bw’abaturage mu kumufata.

Mu gihe Polisi yabwiye abanyamakuru ko itsinda rigari rigizwe n’abagenda ku mafarashi, imbwa, n’indege bari bakwiriye hose mu ishyamba ryo mu gace ka South Coventry Township mu ijoro ryose ririmo imvura n’inkuba, bageze hafi y’aho yari yihishe nyuma y’uko inzu imwe ivugije intabaza y’umujura.

Polisi yakomeje ivuga ko nyuma indege y’urwego rwa Amerika rukurikirana ibiyobyabwenge yafashe umwuka we ahagana saa saba z’ijoro mu ishyamba, ariko biba ngombwa ko ihita ihava kubera ikirere kibi; bityo itsinda rito ritangira kumugenda runono rikurikiye ahabonetse uwo mwuka guhera saa kumi z’igicuku, amaherezo rimugeraho nyuma y’amasaha ane.

Lt Colonel George Bivens wa Polisi ya Pennsylvania ati:

 

“Babashije kwihuta. Bari bafite ikintu cyo gutungura. Cavalcante ntiyigeze amenya ko yagoswe kugeza bibaye, gusa ibyo ntibyamubujije gushaka gucika, kuko yatangiye kugenda akurura inda mu bihuru afite n’imbunda [yibye].”

Itsinda ry’abarinda umupaka ryavuye i Texas ryari rifite nibura imbwa imwe, ryari muri iryo rito ryari rimugeze hafi, aho iyo mbwa y’imyaka ine yo mu bwoko bwa Belgian Malinois yitwa Yoda, ariyo yacakiye Cavalcante arimo agerageza gucika akurura inda, imushinga imikaka inamusigira igikomere gito; ari nabwo yakomeje kuruhanya ariko atabwa muri yombi ku ngufu ajyanwa gufungwa; dore ko hari amashusho y’ibinyamakuru yerekana yambitswe amapingu ajyanwa akinjizwa mu modoka y’umukara ya Polisi; ni mu gihe binateganijwe ko azongera akagezwa imbere y’Urukiko ashinjwa gucika gereza, nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha wa Philadelphia mu itangazo.

 

Uko Danelo Cavalcante yacitse gereza hashize icyumweru akatiwe burundu!

Abategetsi muri ako gace bavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo rishoje impagarara z’ibyumweru bibiri bishize, kuko nyuma yo gutoroka kwe, gereza yahise ihindura uburyo bwo kurinda umutekano wayo, harimo no guhindura kompanyi yarindaga iyo gereza.

Hashize icyumweru kimwe gusa akatiwe gufungwa burundu, Cavalcante yazamukiye hagati y’inkuta ebyiri arenga urukuta ruba ruriho senyenge atoroka gereza yitwa Chester County Prison iri muri 50km mu burengerazuba bw’umujyi wa Philadelphia, aho yari ategereje kwimurwa akajyanwa ahandi.

Ubu buryo yacitsemo bumaze gukoza isoni iyi gereza kuko bwakoreshejwe n’undi mufungwa, Igor Bolte, muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023, aho uyu we bwari ubwa kabiri acitse iyi gereza kuko no mu 2019 yari yabashije kuyitoroka, ni mu gihe muri uyu mwaka gusa, imfungwa icyenda zimaze gucika iyi gereza, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

 

Cavalcante ni umwicanyi wahigwaga muri Brazil na Amerika!

Ubusanzwe nta byinshi bizwi ku buzima bwa Danelo Souza Cavalcante mbere y’uko agera muri Amerika, n’ubwo bamwe mu bategetsi bavuga ko yari umwe mu bagize itsinda (gang) ry’ubugizi bwa nabi ku mihanda, dore ko Polisi muri Brazil ivuga ko mu 2017 Cavalcante yarashe umugabo akamwica mu majyaruguru ya Brazil kubera, ahakekwaga ko byaturutse ku ideni rijyanye no gukora imodoka, aho nyuma yo kwica uwo muntu yatwaye telephone ye maze ahunga n’imodoka.

Mu 2018 leta ya Brazil yasohoye inyandiko zo guta muri yombi Cavalcante, ariko atarafatwa yahise ahungira muri Puerto Rico mbere yo kugera muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Ageze muri Amerika, Cavalcante yagiye kuba muri leta ya Pennsylvania, maze vuba ahita atangira gukundana na Deborah Brandão, undi munya-Brazil wari utuye hafi aho.

Mu kiganiro yahaye CNN, Sarah uvukana na Deborah, yavuze ko bigitangira Cavalcante yitwaraga neza kuri we n’abana be babiri kandi asa n’umuntu usanzwe, gusa kenshi yabaga acecetse, yitegereza cyane, kandi yifata; gusa ngo yahoraga afuhira Deborah bikomeye, kuko iyo yabaga yasinze yahindukaga undi muntu, akanakunda kwinjira muri telephone ye.

Mu Ukuboza 2020, Deborah yasabye Polisi kumurinda ihohoterwa rya Cavalcante, nyuma abashinjacyaha bamenye urugomo rwe aho harimo igihe yakubise Deborah akamwirukana mu rugo rwe [Deborah], ahari n’igihe yamwirukanye akoresheje icyuma, maze muri Mata 2021, Cavalcante asogota Deborah icyuma inshuro 38 imbere y’abana be babiri bari bafite imyaka ine n’irindwi; aho abakora iperereza bacyeka ko yamwishe nyuma y’uko Deborah amenye iby’inyandiko zo kumufata za Brazil akamubwira ko azabivuga.

Mu kiganiro n’urubuga rw’amakuru G1 rwo muri Brazil, umuvandimwe wa Deborah witwa Silvia Brandão yavuze ko kongera gufatwa kwa Cavalcante bibahaye kwiruhutsa gukomeye, kuko bari bafite ubwoba ko azagaruka kwihorera ku muryango wabo, na cyane ko bari bazi icyo ashoboye gukora; dore ko ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023 mbere y’uko atoroka, uyu mwicanyi byahamye yinjiye ahantu mu igaraje rifunguye maze ahavana imbunda ndetse ny’iri iri garaje akamukurikiza amasasu.

Ni mu gihe igihe yari yatorotse, Polisi ivuga ko Cavalcante yagerageje kuvugana n’abantu be, barimo mushiki we ariko yanga kumufasha, n’ubwo nawe nyuma yaje gufungwa kubera kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *