Uwari uhagarariye itsinda rya gatatu mu bareze Umujyi wa Kigali kubera ikwimurwa muri ‘Bannyahe’ yaburiwe irengero

Kuva mu 2017 hagiye humvikana ikibazo cy’abari batuye ahazwi nka Kangondo na Kibiraro hazwi cyane nka ‘Bannyahe’; aho bimurwaga ku gahato bahabwa ingurane batishimiye bituma hari n’abareze Umujyi wa Kigali barimo na Sindayigaya Firmin wari uhagarariye itsinda rya gatatu ry’abaregaga; waburiwe irengero.

Bannyahe ni agace kari gatuwe cyane kagizwe n’Imidugudu ya Kangondo na Kibiraro, kakaba kari gaherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo; aho Leta yafashe icyemezo cyo kubimurira mu Mudugudu wa Busanza uherereye mu Karere ka Kicukiro.

Bamwe mu bimurwaga barimo n’umuryango wa Sindayigaya Firmin n’umugore we Ntakirutimana Sandrine; aba biyemeje kwiyunga ku bandi bafashe iya mbere bakarega Umujyi wa Kigali ko urimo kubahohotera ubimura ku ngufu ntunabahe ingurane ikwiye nk’uko amategeko abiteganya; aho basabaga guhabwa ingurane mu mafaranga bakajya gushaka ahandi batura aho kujyanwa mu Mudugudu wa Busanza.

Bamwe mu bari batuye muri aka gace bakomeje kugaragaza kutishimira icyemezo cy’Umujyi wa Kigali, bitabaza Imiryango itegamiye kuri Leta, Inkiko, Ibitangazamakuru ndetse n’Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu basaba ubuvugizi.

Si ubwa mbere havugwa ihohoterwa, kuburirwa irengero ndetse no gufungwa bya hato na hato ku bantu bagerageje kunenga iki gikorwa cyo kwimura abantu binyuranyije n’amategeko; nyamara ariko ubuyobozi bukavuga ko ibyo byose nta sano bifitanye no kwimurwa muri Bannyahe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *