Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yakuye mu kazi Guverineri Habitegeko François w’Iburengerazuba, bidateye kabiri Nyanama ya Nyamasheke yirukana Meya Mukasabo.
Ibi ni ibikubiye mu matangazo abiri yasohotse akurikiranye mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, aho ashingiye ku mitegekere n’imiyunganyirize y’Intara nk’uko abyemerwa n’itegeko No14/2013 ryo ku wa 25/05/2013, mu ngingo yaryo ya 9; Perezida Paul Kagame yakuye mu kazi Habitegeko François wari Guverineri w’Iburengerazuba mu kazi, ndetse na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka.
Nyuma y’iri tangazo, haje gukurikiraho itangazo rya Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, aho hashingiwe ku itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yirukanye Madamu Mukamasabo Appoloniemu nshingano ze zo kuyobora Akarere ka Nyamasheke kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse mu nshingano ze.
Uku kwirukanwa kw’aba bayobozi bije bikurikira inama Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abo mu turere twa Nyabihu, Rutsiro na Rubavu, ndetse n’Abayobozi b’Intara bose, baganira ku bumwe bw’Abanyarwanda, n’izindi mpanuro zitandukanye yabahaye.