Umuturage witwa Ndayizeye Deo utuye mu Kagari ka Mataba, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, aratabaza inzego bireba, nyuma y’aho avuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba, Ingabire Marie Josee, yamutwaye Miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, harimo n’ayohererejwe umugabo we usanzwe ari umusirikare.
Ni ikibazo Ndayizeye yagaragaje mu Nteko y’abaturage yo ku wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, yabereye mu Mudugudu wa Gahombo, ahari hahuriye imidugudu ya Gahombo, Burama n’Akarambi; gusa akavuga ko n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere bukizi.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umusarenews nyuma y’aho icyari Inteko y’abaturage gihindutse urubuga rw’impaka ndetse igasozwa ityo bitewe n’iki kibazo, aho abaturage basakuzaga basaba ko arenganurwa, Ndayizeye yadusobanuriye uko byamugendekeye.
Yagize ati:
“Nimukiye hano mu 2020, mpageze mbona hari umuhanda wa kilometero n’igice utameze neza, nzana imashini mbafasha kuwukora; ndetse urangiye Umuyobozi w’Akagari aza kuwutaha ari naho twamenyaniye.”
Yakomeje agira ati:
“Aho hantu nari nahaguze ubutaka bunini mugezaho igitekerezo ko nifuza korora inkoko kuko nsanzwe nkunda korora; ambwira ko bitoroshye kuko ibyangombwa bitangirwa mu Mujyi wa Kigali, ariko anyizeza ko hari umwenjeniyeri [Engineer] mu Karere ushobora kumfasha akaza, akampimira, akanshakira icyangombwa byo kubaka kuko ari mu buhinzi n’ubworozi.”
Ndayizeye yakomeje avuga ko yabajije Gitifu Ingabire amafaranga byamutwara kugira ngo atangire uwo mushinga w’ubworozi, amubwira ko Miliyoni imwe n’igice ashobora kubirangiza akabona icyangombwa akubaka, anamubwira ko agiye kumushaka akabimukorera.
Uwo Gitifu Ingabire yitaga Engineer w’Akarere byarangiye ari umugabo we usanzwe ari umusirikare!
Uyu mugabo ugaragaza agahinda mu maso, yakomeje avuga Gitifu yaje kumuhamagara amubwira ko Engineer babonanye, amusaba kumwoherereza amafaranga y’ibanze ngo atangire kumushakira ibyangombwa.
Ati:
“Nyuma yaje kumpamagara arambwira ati ‘wa mu Engineer twabonanye yampaye nimero ye umwoherereze avance atangire porosedire [procedure],….nari namuhaye ibihumbi 50 ngo bituma baza guhura bakavugana, noneho ambwira ko muha avance y’ibihumbi 100’; njye numvaga ari ikiguzi cyo gushaka icyangombwa kuko njye iby’ubwubatsi ntabimenyereye ni nayo mpamvu namusabaga ngo abimfashe.”
Yakomeje avuga ko amaze kumuha ayo mafaranga Gitifu yamubwiye kwegeranya ibikoresho abumbisha amatafari, azana amabuye, imicanga n’amasima, mubaza icyo nkora ambwira ko natangira nkubaka.
Ati:
“Maze kwegeranya ibikoresho mubajije iby’ibyangombwa arambwira ngo ‘tanga ayasigaye ibyangombwa ubu biri hafi’; muha Miliyoni n’ibihumbi 400 yari asigaye, ambwira ko agiye kuyaha uwo mu Engineer, mbere yari yampaye numero nshyiraho ayo ngo ni avance ayo arambwira ngo ninyamuhe arayamushyikiriza abirangize; aranambwira ati ‘kuko uri muri procedure y’ibyangombwa nta kibazo waba utangiye kubaka ibyangombwa bikaba biza.”
Ndayizeye avuga ko yubatse nta kibazo atungurwa no kumva Gitifu Ingabire amuhamagara ko inzu ye bayitanze muri JOC y’Akarere, bityo igomba gusenywa.
Ati:
“Icyantunguye maze kubaka nasakaye yarampamagaye ngo inzu yanjye bayitanze mubaza nti ‘bayitanze gute kandi urimo kunshakira ibyangombwa’, mbwira abafundi barayisenya.”
Nyuma yo gusenya amubajije aho ibyangombwa bigeze n’icyo yakora, ngo Gitifu yamubwiye ko bikirimo gukorwa, ariko ko bashobora kuba bari bayisenye kuko yubatse ibintu binini, bityo ko yakubaka igice cy’iyo yari yubatse, nawe nk’ubibwiwe n’Umuyobozi yumva ko ari byo.
Uyu mugabo ngo yarubatse uko yabibwiwe na Gitifu, ntihagira umubaza haba Umudugudu cyangwa abashinzwe umutekano kuko yari yarabahaye amabwiriza ko bamaze kuvugana, inzu iruzura atera umucanga ndetse n’inkoko azizanamo aho yaguze inkoko 300 zo gutangira; nyuma atungurwa no kongera guhamagarwa a Gitifu Ingabire amubwira ko iyo nzu bongeye kuyitanga, amwaka andi mafaranga, yanga kuyamuha yumva ko ari ruswa.
Ati:
“Hashize nk’icyumweru arongera arampamagara ati ‘wa mugabo we uzi ko iyo nzu bongeye kuyitanga?’ Numva birantunguye nti ‘ese ibyangombwa ntibiraboneka?’ ati ‘wowe shaka Miliyoni dutangire batongera kuyisenya’, numva bijemo nka ruswa ndavuga nti ibyo bya ruswa ukuntu mbayeho sinabijyamo, ndamubwira nti muze muyisenye.”
Gitifu Ingabire yafashe umwanzuro wo kuza gusenya iyo nzu, ahageze abaturage baramwagana bavuga ko yamuretse akubaka abireba n’abandi bayobozi yarababwiye ko nta kibazo, biba ngombwa ko yitabaza Polisi yo ku Murenge wa Mageragere ngo abe ariyo iza guhagararira icyo gikorwa.
Ndayizeye avuga ko nyuma yo kwakwa Miliyoni yatangiye kwikanga no gushaka kumenya mu byukuri uko bimeze, ari nabwo yashatse kumenya niba koko uwo yoherereje amafaranga ari Engineer w’Akarere, birangira asanze ari umugabo wa Gitifu Ingabire Marie Josee.
Ati:
“Nyuma y’ibyo byose nagize amakenga, ndavuga nti uwabaza uyu muntu uwari we, mbajije nanarebye amazina ye nsanga ni ay’umugabo we (Nturo Etienne) kandi ni umusirikare, nkibaza se umugabo we w’umusirikare ni we Engineer w’Akarere; mpita mbona ko bwari uburyo bwo kuntekera imitwe (escloquerie).”
Ndayizeye yasoje asaba inzego izari zo zose zabishobora kumurenganura agasubizwa amafaranga ye, ndetse n’amabati yavanywe kuri iyo nzu y’inkoko ubwo yasenywaga, kuko muri 26 n’ibice 5 yari ayigize yasubijwe 12 gusa, nabwo abifashijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Bwana Hategekimana Silas.
Gitifu Ingabire ntavuga byinshi kuri iki kibazo, uw’Umurenge akagira inama Ndayizeye.
Mu gushaka kumenya icyo Gitifu Ingabire Marie Josee uvugwa muri ikibazo abivugaho, ubwo Inteko rusange yari isojwe n’akavuyo ntiyashatse kugira icyo adutangariza, gusa ku murongo wa telefoni mu magambo make yagize ati:
“Ibyari byo byose ni ibintu yakoreye mu ruhame, kandi inzego zacu zirahari kandi zirakurikirana ziri maso ashobora kuzagirwa inama zinyuranye.”
Ni mu gihe Hategekimana Silas uyobora Umurenge wa Mageragere yavuze ko icyo kibazo akizi, anagira inama uyu muturage.
Ku murongo wa telefoni ati:
“Icyo kibazo ndakizi yarakimbwiye, ariko mubwira ko niba afite ibimenyetso ko yamuhaye ayo mafaranga ibyo byaba ari ruswa, ko yagana RIB kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”
Yakomeje avuga ko kuba yarubatse nta cyangombwa afite byagombaga gukurwaho kuko binyuranyije n’amategeko agenga imyubakire, gusa ko niba yari afite umushinga wo korora inkoko yagombaga ndetse n’ubu yakwegera abashinzwe imiturire akabagezaho umushinga we kuko rwose biranemewe kuhororera.
Gitifu Hategekimana kandi yasabye abaturage muri rusange kumenya ko imiryango ifunguye ku bwabo, bityo mbere y’uko umuntu akubwira ngo zana nkufashe ikintu runaka, bajye babanza bagane abafite ububasha kuri icyo gikorwa; kuko nko mu kubaka hari ibiro by’ubutaka, hari ba Engineers batatu ku Murenge, hari ku Karere no ku Mujyi; bityo urwego rw’Akagari ntirutanga ibyangombwa byo kubaka; anasaba abagira ibibazo kutajya babyihererana ahubwo bajya babigaragaza hakiri kare bigakemurwa.
Kanda hano urebe video:https://www.youtube.com/watch?v=IZZpxkFV3N4