Kigali: Umugabo n’umugore bari mu Rukiko kubera amashusho yo kuri Whatsapp

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, hari urubanza ruregwamo umugabo guhoza umugore we ku nkeke, aho ngo intandaro yo gushwana ari amashusho y’urukozasoni yohererejwe umugore we kuri WhatsApp n’abandi bagabo.

Ubwo Urukiko rwatangiraga kuburanisha urubanza rw’uwo mugabo ukurikiranyweho guhoza uwo bashakanye ku nkeke, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bimwe mu bimenyetso bishingirwaho ari uko uwo mugabo yajugunye telefoni y’umugore we mu musarani.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwasobanuye ko uyu mugabo n’umugore we bahoraga bari mu makimbirane, aho umugabo yakunze kujya amutoteza ndetse akanamubwira amagambo yo kumutera ubwoba ko yamwica akajya gufungwa; biza gukomera tariki 23 Kamena 2023, ubwo uyu mugabo yamburaga umugore we telefoni akayimena yarangiza akayijugunya mu musarani.

Ubwo uwo mugabo yari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Umucamanza yamubajije impamvu ahoza umugore we ku nkeke ndetse n’icyamuteye kumena no kujugunya telefoni y’umugore we mu musarani, mu guca bugufi imbere y’inteko iburanisha nk’uko Igihe yabyanditse, yahise asaba imbabazi z’icyaha yakoze cyo guhoza umugore we ku nkeke ndetse asaba kugabanyirizwa ibihano mu gihe Urukiko rwaba rumuhamije icyo cyaha.

Mu gusobanura uko byagenze, uwo mugabo yavuze ko ubwo yamenaga telefoni y’umugore byaturutse ku mashusho umugore we yari yohererejwe na nimero isa n’itazwi agaragaza igitsina cy’abagabo, abajije umugore yireguza ko hari mugenzi we yari yatije telefoni ye akayihamagaza, bityo ko ashobora kuba ari we wari wohererejwe ayo mashusho; aho bitewe no kuba aba bombi bari basanzwe batabanye neza, umugabo ngo yahise afatwa n’umujinya yaka umugore we telefoni ahita ayijugunya mu musarani.

Yagaragaje kandi ko bari basanganywe n’amakimbirane ashingiye ku mitungo, ngo kuko umugore we yari afite amafaranga yavuye mu mitungo y’iwabo ariko ntiyemere umugabo kuba yayagiraho uburenganzira, ibi ngo byateje kutumvikana hagati y’impande zombi bituma umugabo ahoza uwo mugore ku nkeke kuko bashyamiranaga kenshi.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko hari raporo zagiye zikorwa n’inzego z’ibanze z’aho batuye, zigaragaza ko uwo mugabo yahozaga umugore we ku nkeke ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya zikabishimangira; busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kumuhamya icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe agahanishwa gufungwa imyaka ibiri.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *