Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’abagore itariteguye bihagije yerekeje muri Cameroon

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Kanama rishyira ku wa Kane tariki 10 Kanama 2023, ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa Volleyball, yahagurutse i Kigali yerekeza i Yaoundé muri Cameroon mu gikombe cy’Afurika, Umutoza Paulo De Tarso Milagres avuga ko batiteguye bihagije.

Ni imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu, (CAVB Nations Championship 2023), Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuri ubu iri ku mwanya wa kane (4) muri Afurika igiye kwitabira, bikaba biteganijwe izabera mu mujyi wa Yaoundé guhera tariki ya 14-25 Kanama 2023.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari imaze ibyumweru bisaga 3 iri mu mwiherero, aho yakoraga imyitozo buri munsi mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa riba buri myaka ibiri, aho iriheruka ryabereye i Kigali mu mwaka wa 2021, ryanajemo ibibazo kuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yarikuwemo kubera gukoresha abakinnyi batujuje ibyangombwa.

Nyuma y’imyitozo mbere y’uko berekeza muri Cameroon, Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Paulo De Tarso Milagres, yabwiye Kigalitoday ko biteguye neza n’ubwo bari inyuma y’aho bifuza kuba bari, kuko batabonye igihe gihagije cyo gutegura ikipe.

Yagize ati:

 

“Nyuma y’ijonjora ubu dufite abakinnyi 14. Turimo gukora cyane, abakobwa bacu navuga ko biteguye mu buryo bw’imbaraga n’amayeri, ariko ku bijyanye n’urwego turacyari kure y’aho tugomba kuba turi, ariko ndizera ko ibyo tumaze gukora hano bizadufasha muri iri rushanwa.”

Akomeza avuga ku bijyanye no kwitegura, Umutoza Paulo yavuze ko igihe bari bafite kitari gihagije, ariko ko ari cyo cyabonetse.

Ati:

 

“Ku bijyanye n’igihe cyo kwitegura sinavuga ko gihagije, kuko biratandukanye ngereranyije n’abahungu kuko ku bakobwa twabonye igihe gito, mu gihe mu bahungu dufite hafi ibyumweru 7. Ku bakobwa rero ibyumweru 4 ntabwo bihagije, kuba waba umaze kubategura ubundi iminsi nibura yakabaye ibyumweru 8, ariko nyine ibi nibyo dufite nonaha, kandi tugomba kubikoresha.”

Umutoza w’ikipe y’Igihugu kandi asobanura ko impamvu bagiye kare, ari uko bateganya kubanza gukinirayo imikino ya gicuti kugira ngo barusheho gukomeza kwitegura, aho bamaze kuvugana n’amakipe atandukanye arimo Senegal, Cameroon na Kenya, gusa ngo baracyategereje ibisubizo, ariko bifuza gukina nibura imikino 2 cyangwa 3 ya gicuti.

Urutonde rw’abakinnyi 14 umutoza w’ikipe y’Igihugu yahagurukanye:

Munezero Valentine, Ndagijimana Iris, Uwera Lea, Uwiringiyimana Albertine, Dusabe Flavia, Musabyemariya Donatha, Musaniwabo Hope, Uwamahoro Béatrice, Mugwaneza Yvonne, Mukandayisenga Benitha, Nzamukosha Olive, Uwimana Christine, Yankurije Francoise, Nishimwe Claire.

 

 

Amafoto bageze Cameroon:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *