Nyirarugero wayoboraga Amajyaruguru nawe yahinduriwe imirimo, hahabwa Guverineri mushya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yahinduriye Madamu Dancilla Nyararugero wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, anashyiraho Guverineri mushya.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, rinashyirwaho umukono na Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida Paul Kagame.

Nk’uko iryo tangazo ribivuga, Bwana Maurice Mugabowagahunde yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Dancilla Nyararugero agirwa Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, mu gihe kandi iri tangazo ryanashyizeho Dr Patrice Mugenzi nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda(RCA), asimbuye Madamu Mugwaneza Pacifique wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.

Guverineri Maurice Mugabowagahunde yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

 

Ni mu gihe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ahinduwe hataranashira amasaha 48 muri iyo Ntara hirukanwe ku mirimo abakozi 10 barimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Ntara, Mushaija Geoffrey, Abayobozi b’Uturere twa Musanze, Burera na Gakenke, ndetse n’abandi bakozi 6 batandukanye bo muri utwo turere. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *