Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo rwasomye urubanza rwaregwagamo Uwihoreye Moustapha wamamaye muri filime nyarwanda nka Ndimbati, rumugira umwere runategeka guhita arekurwa.
Ndimbati yaregwaga ibyaha byo guha umukobwa utarageza imyaka y’ubukure ibisindisha, yarangiza akamusambanya.