Umunya-Uganda Kasera yiyemeje kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102!

Umusaza Musa Hasahya Kasera wo mu karere ka Butaleja mu Burasirazuba bwa Uganda, yiyemeje kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102, ku bagore 12.

 

Musa Hasahya Kasera w’imyaka 68, yatangaje ko aho bigeze atagishoboye kurera abana yabyaye ku buryo atakomeza kubyara nta bushobozi, aho Aljazeera yatangaje ko uyu mugabo atibuka amazina ya benshi mu bana be ndetse n’abuzukuru be bagera kuri 578.

 

Yagize ati:

“Mu ntangiriro byasaga nk’imikino ariko aho bigeze byabaye ibibazo. Ubuzima bwanjye ntabwo bwifashe neza ndetse n’ubutaka mfite butagejeje kuri hegitari, sinkibashije kwita ku muryango munini mfite. Nk’ubu abagore babiri barancitse kuko ntakibasha kubitaho nko kubabonera ibyo kurya, amashuri y’abana, imyenda.”

 

Kasera yakomeje avuga ko abagore be yabategetse kuboneza urubyaro kuko yamaze kubona ko atakibasha kwita ku muryango, aho ngo atagishaka abandi bana kuko yamaze kwiga isomo ryo kubyara abana benshi adashoboye kwitaho.

 

Musa Hasahya Kasera washatse umugore wa mbere mu 1972, umwana we wa mbere akavuka mu 1973; avuga ko abagore benshi yagiye abahabwa nk’impano kuko yari umucuruzi ku musozi w’iwabo, akaba n’umubazi w’inyama.

 

Kugeza ubu abana ba Musa Hasahya Kasera bari hagati y’imyaka 10 na 50, mu gihe umugore we muto afite imyaka 35.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *