Migi yateye ikirenge mu cya Bakame, amanika inkweto nyuma y’imyaka 20!

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yateye ikirenge mu cy’Umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, asezera gukina umupira w’amaguru nyuma y’imyaka 17 akina nk’uwabigize umwuga.

Ni icyemezo Migi yatangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yagize ati:

 

 “Muraho neza nshuti bavandimwe? Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire ku bihe twanyuranyemo. Buri kintu kigira igihe cyacyo, kuri njye iki ni cyo gihe ngo mpagarike gukina umupira w’amaguru. Mwarakoze mwese kunshyigikira kugeza uyu munsi; Dukomeze tujye imbere.’’

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yazamukiye muri La Jeunesse y’i Nyamirambo mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports, mu mwaka wa 2007 ajya muri APR FC ayikinira imyaka isaga umunani mbere yo kujya hanze muri Azam FC yo muri Tanzania, ndetse aza gukinira andi makipe nka KMC nayo yo muri icyo gihugu, mu gihe muri Kenya yanyuze muri Gor Mahia.

Ni mu gihe kandi Migi yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ndetse mu bihe bitandukanye anayibera Kapiteni wungirije kugeza mu mwaka wa 2020 nyuma y’imyaka isaga icumi ayikinira, ubwo yatangazaga ko asezeye gukina mu Ikipe y’Igihugu, ariko akomeza kuboneka mu makipe asanzwe, dore ko asoreje umupira muri Police FC yo mu Rwanda.

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ asezeye gukina umupira w’amaguru nyuma gato y’Umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, nawe uherutse gusezera; aho nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:

 

“Iri ni ryo herezo! Mfashe aka kanya ngo nshimire buri umwe wese twabanye mu rugendo rurerure rutari rworoshye ndi umunyezamu mu makipe atandukanye n’Amavubi. Ndashimira buri wese wambaye hafi mu rugendo. Abatoza, abakinnyi, abayobozi, abafana ndetse n’umuryango wanjye. Aho bitagenze neza mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima. Urugendo rwanjye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru nkaba ndusoreje aha. Ndashimira Imana twabanye muri iyo myaka yose kugeza ubu.”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *