Urwo rwandiko rw’inzira rwari rwarabitswe neza n’uwo muryango mu gihe cy’imyaka 30, aho rwari ruri hamwe n’ibindi bintu by’abagenzi bari bari muri iyo ndege yakoreye impanuka mu Karere ka Baringo ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya.
Uwo muryango wo mu cyaro cya Sawmill wari wanatoraguye ahabereye iyo mpanuka, imitako yo kwambara ku kuboko ya Perezida Kiir.
Minisitiri Barnaba Benjamin ushinzwe imirimo yo mu biro bya Perezida wa Sudan y’Epfo yayoboye intumwa zagiye kwakira urwo rwandiko rw’inzira n’imitako ya Kiir, mu muhango witabiriwe n’abaturage bo muri icyo cyaro.
Ubwo iyo mpanuka yabaga, Kiir yari umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa Sudan People’s Liberation Army (SPLA), ni mu gihe muri iyo ndege hari harimo abandi bantu batanu barimo umupilote wayo, umusirikare wacungaga umutekano wa Kiir, abaganga babiri b’Abanya-Norvège hamwe n’Umwongereza, bivugwa ko uyu yahise apfira aho habereye iyo mpanuka.
Abatuye muri icyo cyaro batabaye abarokotse iyo mpanuka bari baheze mu bisigazwa by’iyo ndege, banategura uburyo bwo kubajyana ku bitaro, aho mu kubitura iyo neza, Leta ya Sudan y’Epfo yavuze ko izubaka ibitaro bigezweho muri ako gace, bizitirirwa Perezida Kiir, ndetse hakazanaba ahantu ndangamurage wa Sudan y’Epfo, hahindurwe ahasurwa na ba mukerarugendo.