Gatsibo: Umurenge wa Gitoki wahembwe, igare rya buri Mudugudu mu Karere ritangira kumusesekaraho!

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igikorwa cyo gusohoza agashya bihaye ko guha abakuru b’imidugudu amagare mu rwego rwo kuborohereza kwegera abaturage, Umurenge wa Gitoki uhembwa nk’uwahize iyindi mu gihugu hose mu bikorwa by’umuganda.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Gitoki ahanabereye umuganda ngarukakwezi w’ukwezi kwa Nyakanga 2023, wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni y’Akarere ka Gatsibo, Madamu Nyirahabimana Solina, Guverineri w’Intara y’iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, abayobozi mu Karere ka Gatsibo ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Gitoki.

Nyuma yo gushyikirizwa amagare, bamwe mu bakuru b’imidugudu bagaragaje ko bishimiye kuyahabwa, aho ngo agiye kubafasha byinshi mu kazi kabo ka buri munsi, baniyemeza kuyafata neza.

Uwitwa Nshimyumuremyi Vincent uyobora Umudugudu wa Nyabikenke ati:

 

“Kuba duhawe amagare biradushimishije kandi bitwongereye icyizere, ndetse turashimira Umukuru w’Igihugu kuko ubu akazi kagiye kutworohera, tuzajya tugera ku muturage byihuse, aya magare tuzayakoresha neza, tuyafate neza kandi tuzirinda kuyakoresha mu nyungu zacu bwite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonald, yavuze ko ibi ari ugusohoza ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, abasaba kuyafata neza bakayakoresha ibyo agenewe.

Yagize ati:

 

“Twe turi intumwa za Nyakubahwa Paul Kagame, ubutumwa rero turabusohoje, icyo basabwa ni ukuyafata neza bakirinda kuyagurisha, hari kandi inyandiko zikubiyemo amasezerano ajyanye n’uko bazacunga aya magare, bagomba rero kuyabungabunga bakayafata neza.”

Ni mu gihe Guverineri CG Emmanuel Gasana yunze mu rya Visi Meya Sekanyange, abasaba kudakoresha ayo magare mu nyungu zabo bwite nko kuyajyana mu bunyonzi, ahubwo ko bakwiye kujya bayifashisha bakemura ibibazo by’abaturage, babageraho ku gihe; bityo serivisi batanga zirusheho kwihuta no kunoga.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Gitoki, gusa biteganijwe ko aya magare azagera ku bakuru b’Imidugudu bose bo mu Karere ka Gatsibo uko ari 602, aho ayo magare yose hamwe afite agaciro ka Miliyoni 84,280,000 z’amafaranga y’u Rwanda; aya mafaranga akaba yarabonetse ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere.

Umurenge wa Gitoki wahize iyindi mu bikorwa by’umuganda nawo wahembwe!

Ni mu gihe kandi ubwo hasozwaga umuganda w’ukwezi kwa Nyakanga 2023, Umurenge wa Gitoki wo mu karere ka Gatsibo washyikirijwe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda mu Gihugu hose mu mwaka wa 2022/2023; kubera ibikorwa abaturage bakoze birimo kubakira abatishoboye no kwiyubakira ibiro by’Akagari.

Bimwe mu bikorwa aba baturage bo mu Murenge wa Gitoki bakesha ubufatanye n’umuganda, babashije kwiyubakira ibiro by’Akagari ka Mpondwa katwaye amafaranga y’ u Rwanda asaga Miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, bubakiye kandi abatishoboye 38 igikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 106 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Steven Rugengamanzi, yavuze ko impamvu besheje uyu muhigo, ari uko biyemeje ko nta kintu kidashoboka.

Yagize ati:

 

“Ikintu cyatumye twesa uyu muhigo, ni uko twebwe hano n’abaturage twiyemeje ko nta kintu kidashoboka [impossible is not our choice] nk’Umurenge; tukijyamo tukakigerageza n’iyo yaba ari support (inkunga) dusaba tukayisaba ariko twatangiye uko cyaba kingana kose.”

Gitifu Rugengamanzi yavuze kandi ko nyuma yo kwesa uyu muhigo, bagiye gukomeza gukora ibindi bikorwa bitandukanye, asaba abaturage gukomeza bakajyanamo kugira ngo bazese n’indi mihigo, hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza yabo.

Ni mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yashimiye abaturage ba Gitoki ku bw’ibikorwa cy’indashyikirwa bakoze, abasaba kurushaho gukora ibikorwa nk’ibyo, ariko anavuga ko yifuza ko byagera n’ahandi hirya no hino mu Mirenge.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze ibi bikorwa:

Ati:

 

“Iyo abaturage bayobowe neza bashobora gukora ibitangaza, bagakora ibintu umuntu atakeka ko bishoboka, ikindi iyo bahawe umwanya barakora kandi bagakora neza. Ni ibintu bishimisha kubona abaturage bakora ibikorwa byiza nk’ibyo mwakoze, kuba abaturage bahembwe ni ikintu gikomeye; ndifuza ko byakwimuka bikajya n’ahandi hirya no hino bagakora ibikorwa by’indashyikirwa.”

 

Yakomeje abashishikariza kurushaho kurangwa n’isuku aho batuye, mu bwiherero n’ibindi, kuko atari byiza ko ubuyobozi buhora bubabwiriza kubaka ubwiherero kuko babizi neza ko biri mu bibungabunga isuku, anabasaba kugira umwuka wo kurwanya ubukene bafatira urugero kuri bagenzi babo babigezeho.

Abaturage b’Umurenge wa Gitoki bakaba bashikirijwe igikombe cyo kubashimira ibikorwa bagezeho, ndetse banahabwa sheki ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *