IGP Munyuza yemereye IGP Maj Gen Abdi kongera imbaraga mu mubano

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza, yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Somaliya IGP Maj. Gen. Abdi Hassan Mahamed, baganiria ku cyateza imbere umubano mu buryo butandukanye bwo gucunga umutekano.

 

Mu biganiro byahuje impande zombi, IGP Munyuza yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kongera imbaraga mu mubano wa Polisi zombi.

 

Yagize ati: ” Uyu ni umwanya mwiza wo kuganira tukareba n’ahandi twafatanya harimo no guhanahana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha mpuzamahanga, kurwanya iterabwoba nka kimwe mu bintu bihangayikishije mu gucunga umutekano haba mu gihugu cyacu no mu ruhando mpuzamahanga.”

 

Yongeyeho ko muri uru ruzinduko hashyirwaho uburyo bw’imikoranire hagamijwe koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.

 

Ati: ” Twishimiye gusangira namwe uburyo ducunga umutekano, Polisi y’u Rwanda izakomeza kugirana umubano na Polisi ya Somaliya hagamijwe ko ibihugu byombi bigira ituze n’umutekano.”

 

Ni mu gihe mu ijambo rye, IGP Maj Gen Abdi Hassan Mahamed wa Somaliya, yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda ifasha igihugu cye hagamijwe kubungabunga umutekano, kubaka amahoro arambye, no kuyobora bishingiye ku mategeko.

Yagize ati: ” Polisi ya Somaliya yashinzwe mu mwaka 1943, mu mwaka 1991 inzego zitandukanye harimo na Polisi zarasenyutse, mu mwaka wa 2000 nibwo Polisi yongeye kuzahuka nyuma y’aho Somaliya yiyunze n’igihugu cya Djibouti. Nyuma y’ibyo bibazo byose Polisi ya Somaliya yanyuzemo yagerageje kwiyubaka, Ubu irakora neza kandi mu gihugu hose icunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo.”

 

Maj Gen Abdi yakomeje avuga ko mu myaka 15 ishize Polisi ya Somaliya yongereye imbaraga mu kurwanya iterabwoba, no guhangana n’ibindi byaha, anavuga ko bakoze akazi gakomeye ko kubaka icyizere mu baturage bahabwa serivise nziza, guhangana n’umutwe w’terabwoba wa Al shabaab ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka bikomeje kwiyongera.

Asoza avuga ko kongera umubare wa ba Ofisiye bakuru biga amasomo ya Polisi ahabwa ba Ofisiye bakuru ndetse n’ahabwa ba Ofisiye bato, biteze ko bizatanga umusaruro mu kubaka Polisi ya Somaliya.

 

Ati: “Polisi ya Somaliya yizeye ko inkunga ihabwa na Polisi y’u Rwanda iziyongera hagamijwe ko igihugu cya Somaliya gitekana, abaturage bakabaho nta bwoba bafite, badahohoterwa, badakorerwa ibikorwa byose bitubahirije amategeko.”

 

Biteganijwe ko muri uru ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi irindwi, IGP Maj Gen Abdi azasura ahantu hatandukanye muri Polisi y’u Rwanda harimo n’amashuri.

Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Somaliya mu mwaka wa 2011 cyane cyane mu bijyanye no guhana ubumenyi, dore ko kuva muri uwo mwaka abapolisi bakuru 11 ba Somaliya bamaze kwigira amasomo atandukanye ahabwa abapolisi mu Rwanda; hakaba harimo ba ofisiye bakuru 6 bahawe amasomo yo ku rwego rukuru, naho 5 bahawe amasomo ahabwa ba ofisiye bato.

 

Andi mafoto yaranze ibi biganiro:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *