Umutoza Seninga Innocent wa Sunrise FC, yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune y’ikirenge, bivuze ko atazatoza imikino itandatu isigaye ya Shampiyona y’u Rwanda.
Ni imvune umutoza Seninga yagiriye mu myitozo y’ikipe ya Sunrise yo mu Karere ka Nyagatare yakoze ku wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2023, yitegura kwakirwa na Gorilla FC, aho yagize ikibazo cyo kuvunika ikirenge.
Nyuma yo kuvunika ntiyigeze agaragara kuri uwo mukino na Gorilla ku munsi wakurikiyeho nk’umutoza mukuru, ahubwo watojwe n’umutoza wungirije, Tugirimana Gilbert ’Canavaro’, binateganywa ko ari we uzaba akomezanya n’iyi kipe mu mikino isigaye.
Seninga yavunitse mu gihe yari amaze igihe gito agarutse mu ikipe nyuma yo guhagarikwa ari kumwe n’umutoza we wungirije Tugirimana; ni mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa 13 wa Shampiyona y’amakipe 16, aho mu mikino 24 imaze gukinwa ifite amanota 25.