Rwanda: Abagera kuri 60 bakoraga mu Rwego rw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta basezeye akazi

Isesengura kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, rigaragaza ko umushahara muto no kudahemberwa impamyabumenyi kuri bamwe mu bakozi ba Leta, ari bimwe mu bituma abakozi ba Leta bava mu nzego zimwe bakajya kwishakira imirimo ahandi.

 

Ibi ni ibikubiye muri raporo Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), iherutse kugeza ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite.

 

Urwego rw’Umugenzi Mukuru w’Imari ya Leta ntabwo rufite gusa uruhare mu konoza imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ahubwo ni rumwe mu nzego zifasha igihugu kugera ku mahitamo cyakoze, by’umwihariko ibijyanye no kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo.

 

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yagaragaje ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari warangiye tariki 30 Kamena 2022, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rwari rufite abakozi 229, barimo abafite uburambe bw’imyaka 10 bangana na 29%, mu gihe harimo n’abafite ubumenyi bwihariye nk’ikoranabuhanga, ibaruramibare n’ibindi.

 

Ku rundi ruhande ariko kuva muri Gicurasi 2019, kugeza muri Kanama 2022, hari hamaze kugenda abakozi 60 bose, aho basezera akazi bakigira mu bindi bigo cyangwa kwikorera.

 

Depite Muhakwa ati:

 

“Ubwo twagiranaga ikiganiro n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatubwiye ko hari abandi bari bamaze kugenda nyuma y’aho iyo raporo isohokeye. Kandi igiteye inkeke ni uko bose bari bafite uburambe.”

 

Aba basezera akazi bya hato na hato baba baramaze kubakirwa ubumenyi, aho bagiye biga amasomo ya kinyamwuga nka za CPA, ACCA, CSIA, CIPS, ATS, CAT n’andi atandukanye kandi bakabona impamyabumenyi.

 

Muri abo bakozi basezeye kandi harimo abafite uburambe kuko nko muri abo bose, abagera kuri 29, bari bari ku rwego rwo kuyobora amatsinda y’abagenzuzi, mu gihe abandi 33 bari barize amasomo ya kinyamwuga.

 

Depite Muhakwa yagaragaje ko ubusumbane mu mishahara no kudahemberwa impamyabumenyi bafite kuri bamwe mu bakozi ba Leta, ari byo bamwe mu badepite bagaragaza nk’ibitera igihombo Leta ndetse no kuva mu kazi bya hato na hato.

 

Yakomeje agira ati:

 

 “Hagaragajwe kandi ko hari abakozi bava mu Rwego rw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, bakajya gukora mu bindi bigo by’imari bitewe n’izindi nyungu ziyongera ku mushahara babibonamo nko koroherezwa kubona inguzanyo n’ibindi. Hakaba n’ababa bashaka guhindura akazi bitewe n’akazi kenshi bakora mu Rwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.”

 

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo by’umwihariko ku rwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ko hari ibigiye kwigwaho nko kugabanya ibihe byo kuzamura mu ntera ntambike umukozi, dore ko ubusanzwe byakorwaga nyuma y’imyaka itatu, Abadepite bakaba bifuza ko byajya bikorwa umwaka umwe ku buryo umukozi yajya ahabwa inyongera ya 5% ku mushahara asanzwe afata.

 

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2022, uru rwego rwakoze igenzura ry’inzego 206, imishinga 64, inzego za leta 18, Minisiteri umunani, ibigo bine n’ibindi, aho mu byagaragajwe ari uko ku mafaranga yose arenga miliyari 3910Frw yakoreshejwe n’inzego n’imishinga, hagenzuwe miliyari 3562Frw, bingana na 91% by’ingengo y’imari yo muri uwo mwaka.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *