Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwanzuye ko habaho itsinda ry’Abaganga risuzuma niba Karasira Uzaramba Aimable uzwi nka Professor Nigga, yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Ni icyemezo Urukiko rwatangaje kri uyu wa Kane tariki 6 Mata 2023, kivuga ko hashyizweho itsinda ry’abaganga bo ku bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, rizasuzuma niba Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe.
Icyo cyemezo kigira kiti: “Urukiko rutegetse ko hashyirwaho abaganga 3 bo mu bitaro bya Ndera bagasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.”
Abaganga ngo bagomba ‘Gusuzuma niba hari uburwayi bwo mu mutwe afite, basanga abufite bakagaragaho aho bugeze.’
Mu iburanisha riheruka urubanza rwa Karasira rwari rwasubitswe nyuma y’uko agaragaje ko afite uburwayi, ndetse n’abamwunganira Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana bagaragaza ko Karasira akwiye kwitabwaho nk’uko byagenze kuri Barafinda Sekikubo Fred.
Ni mu gihe Karasira aregwa ibyaha bitandukanye birimo Guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.