Urukiko rushinzwe gukurikirana ibyaha bya ruswa muri Uganda rwatangiye kuburanisha Minisitiri Goretti Kitutu, ushinzwe agace ka Karamoja mu majyaruguru y’igihugu, ashinjwa uruhare mu kunyereza amabati yari agenewe abatishoboye bo muri ako gace.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bya ruswa n’ubugambanyi mu gukora ibyaha by’ubugome, bifitanye isano n’inyerezwa ry’amabati 9000 muri gahunda yo gufasha abatishoboye, yiswe Karamoja Community Empowerment Programme, yaherukaga gutangizwa na Perezida Yoweri Museveni.
Bivugwa ko aya mabati aho kujyanwa muri Karamoja, abayobozi bakomeye bayigabagabanyije bakayajyana mu duce bakomokamo, abari bayagenewe bakaviramo aho, bigizwemo uruhare na Minisitiri Goretti Kitutu.
Mu bavugwa muri iyi dosiye bakiriye aya mabati aho bakomoka harimo Visi Perezida Jessica Alupo ndetse havugwamo uruhare rwa Minisitiri w’Intebe Robinah Nabbanja, mu gihe hari n’abandi bakomeye barimo Perezida w’Umutwe w’Abadepite Anita Among, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Rebecca Kadaga n’abandi benshi.
Minisitiri Kitutu w’imyaka 61 yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kololo mu Mujyi wa Kampala, hamwe na musaza we Micheal Kitutu w’imyaka 52, bashinjwa ibyaha byakozwe hagati ya Kamena 2022 na Mutarama 2023, ubwo hanyerezwaga ayo mabati n’ibindi bikoresho; akaregwa ko yananiwe gutanga aya mabati ku bayagenewe ba nyabo muri Karamoja, ahubwo akaza guhabwa abatari muri gahunda bo hanze ya Karamoja, dore ko nka musaza we ashinjwa ko yakiriye amabati agera ku 100.
Uyu mugore umaze iminsi ibiri muri kasho za Polisi, yagejejwe ku rukiko ari mu modoka ya Polisi, yipfutse mu mutwe ku buryo atagaragara neza mu maso, na cyane ko abanyamakuru bari bamutegereje, bamutunze camera.
Bareganwa kandi na Joshua Abaho w’imyaka 46, umukozi mukuru muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Karamoja, ikorera mu biro bya Minisitiri w’Intebe, uyu we akaba aregwa ibindi byaha bibiri bya ruswa, mu gihe Naboya aregwa ibyaha byo kwakira ibintu byibwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya Kamena 2022 na Mutarama 2023, uyu minisitiri yatumye hanyerezwa amabati asaga 9000 yari mu bubiko bwa Namanve mu Karere ka Mukono, bikorwa mu nyungu ze bwite; ni mu gihe yari aherutse gusohora itangazo yemera ko nk’umuyobozi yagize uburangare, anavuga ko bitazasubira.