Ni iki cyiza cyava kuri Muhizi aho yomonganiye mu mahanga yirirwa sebya u Rwanda rwamwibarutse

Umunyarwanda yagize ati ”Aho kugira umwana agapfa ahagaze, washyingura ukihanagura”; ababyeyi ba Muhizi Olivier nabo bagomba kuba aho bari baterwa ipfunwe no kugira umwana warumbiwe n’umutimanama, kugeza ubwo yanga igihugu cyamwibarutse.

Uburozi bwa Muhizi iyo butarimo gusebanya, gukwiza ibihuha no kugambanira igihugu cye, buba bugizwe no gushinyagura no kuvuga nabi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Abasesengura amakuru ahubwo basabaga ko Muhizi yashaka undi muvuno kuko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka kuko bamuzi ko yari inkoramutima ya ba Karasira Uzaramba Aimable nyiri Ukuri Mbona ufungiye muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere azira ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ingabire Umuhoza Victoire wa MRND yahindutse FDLR nyuma y’iminsi ikaba FDU Inkingi mu kujijisha ikaba DALFA Umulinzi , Me NTAGANDA wirukanywe mu ishyaka PS Imberakuri, dore ko yajyaga ajya kubafata amashusho mu biganiro byanyuzwaga ku muyoboro wa Ntwali John Williams Ireme /Pax tv  cyangwa kuri Real talk channel ya Gatanazi nayo yakoreye mbere y’uko nyirayo Gatanazi yomonganira mu Budage nyuma Muhizi nawe akaza komonganira mu Bwongereza; bigaragare ko ntakabuza bagomba kuba baramuganirizaga imishinga yabo.

Ntiwakirengagiza kandi Ingirwa Padili NAHIMANA tutibagiwe na Twagiramungu Faustin dore ko abamuzi ngo yahoraga yumva ibiganiro bye anyuza kuri YouTube ya Ikondera aho anyuza uburozi bworeka urubyiruko  hanyuma Muhizi akabiganiriza abo basangiraga mu ruhame nta bwoba,  hari kandi Agnes Uwimana Nkusi dore ko yanditse no mu kinyamakuru cye Umurabyo ndetse no ku muyoboro we rutwitsi wa Youtube akanigamba ko yakoranye na  mudatenguha we Ntwari John Williams  bose bakoreraga mu nzu leta y’u Rwanda yakodesherezaga abanyamakuru .

Leta basebyaga iyobowe n’Intore izirusha intambwe Paul Kagame niyo yishyuraga buri kimwe cyose kuri iyo nzu ihereye i Remera ari naho bose bakoreraga mbere y’uko uwo Muhizi yomonganira iyo za Burayi mu Bwongereza, ukibaza ukuntu umuntu asebya leta imukorera byose kugeza no kubakodeshereza inzu bakoreramo kwishyura internet bakoreshaga bandika ibyo bitabapfu.

Amakuru ikinyamakuru Umusarenews dufite ni uko Muhizi yagiye atumizwa n’inzego zitandukanye akaganirizwa ndetse akemera ko agiye kwisubiraho akitandukanya n’ikibi, abarwanya leta ndetse n’ibigarasha, ariko ntibibitere kabiri dore ko akabaye incwende katoga mu kanya nk’ako guhumbya akaba abisubiyemo, benshi bakibaza icyo akura mu gusebya leta y’u Rwanda bikabayobera.

Ukuri rero kurigaragaza kandi iminsi y’igisambo ni mirongo ine, guhinduka birashoboka aho kwirirwa ukubita hirya no hino usebya igihugu cyakubyaye, wanga kwikuramo uburakari bwa Ex FAR washyizwemo nabo twavuze haruguru mwakoranye igihe kirekire, wagakwiye gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka ubumwe bitaba ibyo ukazaba aka Cassien Ntamuhanga wafatiwe mu ruzerero nyuma yo gutoroka Gereza.

Uyu Muhizi umaze kugaragaza ko ari mu bagambanira u Rwanda, amaze kuba ikibyimba mu mibiri y’abarushakira ineza, kuko buri jambo avuze riba rigamije gutoneka icyo kibyimba, hakibazwa uko bizarangira. Uwitwa Karasira Aimable mbere y’uko afungwa yari yarahisemo kwigira umurwayi wo mu mutwe kugira ngo abone uko aroga abantu abinyujije mu mbuga nkoranyambaga, aherutse gucikwa avuga ko we na bagenzi be bishyurwa, ariko agaragaza ko abakira ayo mafaranga bakwiye kumenya ko azabagaruka.

Na Muhizi ari muri abo Karasira yavugaga basebya u Rwanda ngo bahembwe intica nti ikize z’abo bazungu cyangwa ibigarasha, nta watinya kuvuga ko uyu musore ukiri muto yeruye ku mugaragaro akaba ikigarasha, ikintu gitera intimba ababanye nawe abakuranye nawe mbere y’uko ayoboka iyo nzira mbi izamusiga iheruheru nadacunga neza.

Umwe mubamuzi neza cyane bakuranye ndetse wanakomeje kujya amukurikira mbere y’uko yomonganira mu Bwongereza yatubwiye ko uyu Muhizi yagiye agerageza gusebya leta mubyo yandikaga nkaho yashyiragamo amakabyankuru ubwo bamwe mu basirikare basagariraga abagore ba Bannyahe we akabyegeka ku gisirikare cyose.

Igihe kandi leta yasabaga abatuye mu bishanga kwimuka bakajya ahadateje akaga, yanditse n’amakabyankuru menshi ko leta irimo kwimura abantu itabahaye ingurane kandi nyamara leta yaritaga kuri abo bose babaga batishoboye, yagiye kandi yandika byinshi kuri Rusesabagina ndetse akandikirana n’umukobwa we Carine Kanimba wirirwaga hirya no hino avuga nabi u Rwanda ko rwashimuse se ngo ari imfungwa ya Politike;  mbese akaje kose yasamiraga hejuru ntwitwarondora ibihuha yagiye yandika agerageza gushaka gusiga icyasha igihugu cyamwibarutse ariko ntabigereho, isoni n’ikimwaro bikamukora .

Twe nk’Umusarenews turamusaba kuva ibuzimu akagaruka ibuntu haracyari igihe cyo kwikosora, agafatanya n’abandi kubaka igihugu no gusigasira ibyiza byagezweho, aho kwirirwa agisebya iyo yomonganiye.

Aho Muhizi yomonganiye mu Bwongereza aba yifotoreza ku tuzu twa telefoni rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *