RNGOF yongereye ubumenyi abanyamuryango kuri gahunda zifatika kandi zirambye z’ubuzima

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gahyantare 2022, Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion-RNGOF), yahuguye abashinzwe porogaramu mu banyamuryango bayo, biyemeza kunoza ibyo bakora.

Ni amahugurwa yari agamije kurebera hamwe tekiniki zakoreshwa gahunda zifatika kandi zirambye z’ubuzima, ziza ari ibisubizo ku baturage no guteza imbere ubuzima kuri buri wese muri iki gihe cya nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Abitabiriye aya mahugurwa baganirijwe uko ikibazo cya HIV/AIDS gihagaze kugeza ubu mu Rwanda, ku buryo bakurikirana ibikorwa byabo umunsi ku munsi, berekwa uburyo bajya batanga ibyavuye mu bushakashatsi bigendanye n’ibibazo abaturage bafite, imbogamizi bahuye nazo n’uburyo bazishakira ibisubizo, kugira ngo babigeze ku Mpuzamiryango RNGOF nayo ikore ubuvugizi.

Ingabire Slyvia wo mu Muryango Dream Village urwanya Virusi itera Sida mu bana n’urubyiruko, avuga ko amasomo bahawe agiye kubafasha gushyiramo ingufu barusheho gukora neza.

Ati : ‘’Mu mibare batweretse ko guhera 2005 kugera 2019, twasanze dukeneye gushyiramo ingu nk’abantu bakorana n’urubyiruko, kuko twabonye ko iyi mibare yerekana ko urubyiruko n’ubwo mu bantu bakuze bafite imibare myinshi y’abafite Virusi itera Sida, natwe mu rubyiruko ntabwo imibare ihinduka, ubona bigabanukaho nka kabiri ubundi bikiyongera ; ntabwo bihinduka bishimishije. Rero n’ubwo twakoraga ariko dukeneye gushyiramo ingufu, kandi twizeye ko imibare izatangwa muri 2024 izaba ari myiza, gusa ntibivuze ko twagezeyo, turacyafite urugendo.’’

Naho Mushayija Geoffrey wo muri Strive Foundation Rwanda, avuga ko hari ibikorwa bakora bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane cyane mu rwego rw’ubuzima, agasanga aya mahugurwa agiye kubafasha ibintu bitatu birimo guhana amakuru, guhuza imbaraga no kungurana ubumenyi.

Yagize ati :’’Aya mahugurwa agiye kudufasha kunoza imikorere, kugira ngo abagenerwabikorwa bacu ibyo dukora bibagereho neza kandi mu buryo bunoze, hakaba guhanahana amakuru kugira ngo tudatatanya imbaraga mu byo dukora haba mu rwego rw’ubushobozi n’ubumenyi tukuzuzanya, ikindi ni ukumenya uko dutanga raporo y’ibyo dukora kuko gukora ni kimwe, ariko no kugaragaza ibyo ukora ni ikindi; ibi bifasha ku rwego rw’ubuyobozi ibirimo gukorwa n’ahari intege nkeya kugira ngo hashyirwe imbaraga mu igenemigambi ry’ubutaha.”

Ni mu gihe Mahoro Rubibi Alex uhagarariye umuryango USADEC, akaba anayobora Komite ngenzuzi muri RNGOF, wari uhagarariye umuyobozi mukuru, avuga ko bizeye impinduka mu buryo batangaga raporo.

Ati: ’’Aba bashinzwe za porogaramu bagiye batwereka zimwe mu mbogamizi binyuze mu mikoro bagiye bakora muri groupes (amatsinda), bakaganirizwa uburyo bazikemura. Turizera ko uburyo bagiye kujya bakora raporo no kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bazajya babikora neza, twizeye ko hagiye kugaragara impinduka.’’

Abahuguwe kuri uyu munsi ni abayobozi ba porogaramu baturutse mu banyamuryango 28, mu gihe harimo gushakishwa ubushobozi kugira ngo hahugurwe ibindi byiciro, bityo ibi bikazafasha kugaragaza ahari ibibazo mu baturage n’uburyo byakemuka kugira ngo bagire ubuzima bwiza kurushaho.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze aya mahugurwa:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *