Paris: Hategekimana Philippe Biguma yaruciye ararumira ubwo Urukiko rwamubazaga

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, Urukiko rwa rubanda rwa Paris (cours d’assise de Paris) rwifuje kubaza Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ku byo yabwiye ubushinjacyaha mu gihe cy’iperereza; ariko yanga kugira icyo abivugaho.

Ni nyuma y’uko uru Rukiko rwa rubanda rwa Paris rumaze kumva abatangabuhamya batandukanye barimo abashinja n’abashinjura Biguma.

Biguma yagombaga kongera kubazwa ku byo yasubije ubushinjacyaha mu gihe cy’iperereza, akabisubiriza mu rukiko imbere y’abacamanza ariko yanga kubivugaho, dore ko buri kibazo cyose yabazwaga yavugaga ko ntacyo akivugaho, kugeza ubwo ukuriye Inteko iburanisha amubwiye ko atari ngombwa gukomeza kuvuga gutyo, nawe ahitamo kubika umutwe araceceka; nk’uko Integonews yabyanditse.

Hategekimana Philippe, uzwi nka Biguma, mbere no mu gihe cya Jenoside yari umujandarume ufite ipeti rya Ajida shefu, akaba yari n’umuyobozi wungirije w’abajandarume muri Nyanza.

Ashinjwa kugira uruhare mu kurimbura Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare, Muyira, kuri bariyeri zitandukanye muri Nyanza no kwica Nyagasaza Narcisse wari Burugumesiti wa Komini Ntyazo.

Urubanza rwe rwatangiye taliki ya 10 Gicurasi 2023, aho hamaze kumvwa abatangabuhamya batandukanye barimo benshi bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha biganjemo abari mu nterahamwe bahamijwe ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside, aho harimo ababwiye Urukiko ko bahawe amabwiriza bakanashishikarizwa na Biguma kwica no gusahura abatutsi, bakavuga ko ariwe wari ushinzwe bariyeri zari muri Nyanza zaguyeho Abatutsi benshi; hakaba n’abatangabuhamya bamushinjura barimo uwo bakoranye wagaragaye mu Rukiko n’umugore we utarahageze basomye ubuhamya bwe yarwandikiye.

Ni mu gihe Biguma aburana ahakana ibyaha akavuga ko amatariki bavuga ko yakoreyeho ibyaha yari yarimuwe atagikorera i Nyanza.

Bimwe mu bibazo yabajijwe n’ubushinjacyaha yanga kubisubiza:

1.Wigeze kuvuga ko wari ukuriwe na capitaine Birikunzira ari nawe waguhaga amabwiriza ese waba warigeze wanga gukurikiza amabwiriza yaguhaga? Ntacyo mbivugaho.

2.Ese waba uzi ko capitaine Birikunzira yari afite abamurinda bihariye? Ntacyo mbivugaho.

3.Ese Nyabisindu, Nyabubare byari mu ho Jandarumori (gendarmerie) ya Nyanza yagenzuraga? Ntacyo mbivugaho. Mu ibazwa ryawe wavuze ko mwakoreshaga mortier ariko mukagira ibisasu bito byo gukoresha urongera kubyemeza ? Ntacyo mbivugaho.

4.Ese uribuka abari bazi gukoresha intwaro muri Jandarumori (gendarmerie) ya Nyanza? Ntacyo mbivugaho.

5.Ese waba wibuka ingano y’intwaro Jandarumori (gendarmerie) ya Nyanza yari ifite mbere na nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, ese wagiraga intwaro, hari imbunda nto (pistolet) wagendanaga?

6.Ese wakwibutsa urukiko ubwoko bw’ibisasu i Nyanza mwagiraga?

7.Waba wibuka imodoka ya Mercedes Benz wigeze kuvuga?

8.Waba wibuka ubwoko bw’imodoka capitaine Birikunzira yagendagamo?

9.Waba warigeze uhabwa serivisi n’umushoferi w’umukuru wa Jandarumori (gendarmerie) ya Nyanza?

Ibi byose Biguma yanze kugira icyo abivugaho.

Anabajijwe niba yibuka ko i Nyanza yitwaga Biguma, nabwo yavuze ko ntacyo abivugaho, ndetse abajijwe niba yemeza ko utari Biguma; asubiza agira ati: “Sindi Biguma”.

Mu gihe hari ushobora kwibaza ko ibi Hategekimana Philippe Biguma, ari kubikora kuko afite ikibazo cy’uburwayi siko bimeze, kuko inzobere z’abaganga ku ndwara zo mu mutwe eshatu zamusuzumye zabwiye urukiko ko ari muzima nta kibazo cy’imitekerereze afite.

Biteganijwe ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa taliki 30 Kamena uyu mwaka wa 2023, nk’uko n’ubundi gahunda y’uru rubanza imeze kuva rwatangira kuburanishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *